Rutsiro: Umusaza w’imyaka 62 yasanzwe mu mugezi yapfuye

Mu karere ka Rutsiro, umusaza w’imyaka 62 witwa Mugabonake Zacharie yasanzwe mu mugezi yapfuye. Ubuyobozi bw’umurenge bwahamije aya makuru.

Ibi byabereye mu murenge wa Mushonyi, akagari ka Magaba ho mu mudugudu wa Ruyogoro mu masaha ashyira saa 18h30′ z’umugoroba wo kuri uyu wa 09 Nzeri 2022.

Mwenedata Jean Pierre, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushonyi yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Ati “Nibyo koko Mugabonake Zacharie yasanzwe mu mugezi yitabye yapfuye, ariko kubera yari asanzwe afite uburwayi bw’igicuri amaranye igihe haketswe ko ubwo yari avuye mu mirimo y’ubuhinzi yaba yaragiye muri aka kagezi agiye gukaraba akagwamo akabura umutabara bikarangira yitabye Imana. Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB bahageze bafata ibimenyetso.”

Mwenedata yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera.

<
Ibiro by’Akarere ka Rutsiro

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma ubone gushyingurwa.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.