Imfungwa 1800 ziganjemo abari bafungiwe ubujura zafunguwe

 

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Nzeri 2022, iyobowe na Perezida Kagame, yemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’imfungwa 1803 zujuje ibisabwa n’amategeko.

Iteka rifungura by’abateganyo aba bafungwa ryashyizweho Umukono na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, ryasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nzeri 2022.

Rigaragaza ko abemerewe gufungurwa by’agateganyo ari abantu bari bafungiye mu magereza atandukanye hirya no hino mu Rwanda bari barahamijwe ibyaha bitandukanye bakaba barimo abari bagiye kurangiza ibihano byabo.

Muri rusange muri Gereza ya Huye hafunguwe abantu 395, Rwamagana hafungurwa 287, Rubavu ni 291 naho Muhanga ni 211. Ni mu gihe abari bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge bafunguwe by’agateganyo ari 148, iya Rusizi ni 123 naho Gicumbi ni 105.

Abandi bafunguwe by’agateganyo ni 75 bo muri Gereza ya Bugesera, muri Nyanza ni 58, Musanze 48, Ngoma ni 29 [ni abagore gusa bafungirwa muri iyi gereza], Nyamagabe ni 22 naho Nyagatare ni 11.

Mu bafunguwe uwari ufite igihano kinini yakatiwe n’Inkiko ni imyaka 10 mu gihe ufite gito ari imyaka ibiri. Byiganje mu gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse n’ubujura.

Abenshi bari barakatiwe igifungo cy’imyaka itatu, bivuze ko abenshi bari bari bafi gusoza igihano cyabo. Abari bafungiye icyaha cyo kwiba barenga 300 mu gihe icyo ubujura buciye icyuho barenga 50 naho gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bagera mu 130.

Ni ifungurwa riteganywa n’amategeko ariko rije mu gihe hashize iminsi havugwa ubucucike muri za gereza zo mu Rwanda, aho raporo iheruka yagaragaje ko bugeze ku 124,1%.

Raporo y’Ibikorwa bya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yakozwe hagati ya Nyakanga 2020-Kamena 2021, yagaragaje ko icyo gihe hari hafungiyemo abantu 76.099, barimo abagabo 70.588, abagore 5.081, mu gihe mu bana, abahungu bari 413, abakobwa ari 17.

Muri rusange gereza zose zo mu Rwanda icyo gihe zari zifite ubushobozi bwo kwakira abantu 61.301.

Itegeko rivuga iki ku ifungurwa ry’agateganyo?

Uwakatiwe wafunguwe by’agateganyo hari ibyo ategekwa n’itegeko birimo ‘kwiyereka umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho Ubushinjacyaha bukorera no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mu gihe kitarenze iminsi 15.

Asabwa kandi kwitaba umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho Ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n’Umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze ndetse no gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga.

Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano abisabwe n’Ubushinjacyaha, ashobora kwambura umuntu ifungurwa ry’agateganyo bitewe n’impamvu zirimo kuba uwafunguwe akatiye kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka, uwafunguwe by’agateganyo atitwaye neza ku buryo bugaragara cyangwa kuba uwafunguwe by’agateganyo atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka.

Mu gihe byihutirwa, Ubushinjacyaha bushobora gufata uwakatiwe wafunguwe by’agateganyo, bugahita bubimenyesha Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano.

Itegeko rivuga ko hari inkurikizi zo kwamburwa ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe zo kuba yafungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje igihe yahabwaga ifungurwa ry’agateganyo.

Anahanishwa kurangiza icyo gihano cy’igifungo bitangira kubarwa uhereye ku munsi yamburiweho ifungurwa ry’agateganyo. Icyakora, mu kubara icyo gihe cy’igifungo ntihitabwa ku gihe uwakatiwe yihungishije ubwe igihano.

Ku rundi ruhande ariko ibyo uwafunguwe by’agateganyo ashobora gusaba ko ibitegetswe bihindurwa cyangwa bivanwaho. Abisaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshinganomu nyandiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *