Perezida Paul Kagame yihanganishije u Bwongereza n’umuryango w’Umwamikazi Elisabeth II watanze kuri uyu wa Kane, ashima umusanzu yatanze mu kubaka Commonwealth.
Perezida Kagame ni we uyoboye uyu muryango mu gihe cy’imyka ibiri, nyuma y’inama yabereye mu Rwanda muri Kamena. Umwamikazi Elisabeth ni we wari umuyobozi w’icyubahiro, inshingano yasigiye Umwami Charles III.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter, yashimye umusanzu w’umwamikazi Elisabetj II, haba mu Bwongereza no mu muryango wa Commonwealth.
Yanditse kuri Twitter ati “Muri ibi bihe by’akababaro kubera itanga ry’Umwamikazi Elisabeth II, turazirikana imyaka 70 yari amaze ku buyobozi bw’umuryango w’ibihugu bigize Commonwealth. Commonwealth igezweho ni wo murage asize.”
Amakuru y’urupfu rw’Umwamikazi Elizabeth II wari umaze imyaka 70 ku ngoma yemenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 8 Nzeri 2022.
Elizabeth II yatanze aguye mu rugo rwe mu gace ka Balmoral muri Ecosse, ku myaka 96 y’amavuko.
Umwamikazi Elizabeth II yabonye izuba kuwa 21 Mata mu 1926. Yimye ingoma ku wa 6 Gashyantare 1952, nyuma y’uko Se, Umwami George VI atanze.
Mu 1969, Umwamikazi Elizabeth II yatangaje ko umuhungu we Charles ariwe uzamusimbura ku ngoma ndetse anamugira Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza.
Ibi nibyo byaraye byubahirijwe ubwo uyu Mwamikazi yatangaga kuko umuhungu we, Charles niwe wahise yima ingoma afata izina ry’Umwami Charles III.Perezida Kagame aramukanya n’Umwamikazi Elisabeth II muri Mata 2018, ubwo yari mu Bwongereza yitabiriye CHOGM
Perezida Kagame yihanganishije umuryango w’Umwamikazi Elizabeth II watanze. Aha ni muri Kamena ubwo yasuhuza Prince Charles (ubu ni Umwami Charles III) ubwo yari yitabiriye inama ya CHOGM yabereye mu Rwanda