Rutsiro: Umusore yasanzwe mu giti yimanikishije umugozi yapfuye

Umusore witwa Nsengiyumva Valens wo mu karere ka Rutsiro yasanzwe mu giti yimanitse yapfuye.

Amakuru y’urupfu rwa Nsengiyumva yamenyekanye Mu gitondo cyo ku uyu wa 07 Nzeri 2022. Bikaba byabereye mu murenge wa Mushonyi, akagari ka Kaguriro ho mu mudugudu wa Cyondo.

Mwenedata Jean Pierre, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushonyi yatangarije Rwandanews24 ko uyu musore wasanzwe yiyahuye bikekwa ko yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe.

Ati “Muri iki gitondo nibwo hamenyekanye amakuru y’umusore witwa Nsengiyumva Valens w’imyaka 23 wabonywe n’abana barimo kwikorera ifumbire bamubonye yimanitse mu giti akoresheje umugozi yapfuye, bikekwa ko yari asanzwe afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.”

Mwenedata yakomeje avuga ko bategereje abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ngo baze bakore iperereza. Kandi yaboneyeho kwihanganisha umuryango wabuze umuntu, asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe ku cyaba cyateza ibibazo cyose.

Nyuma umurambo urajyanwa mu Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Ibiro by’Akarere ka Rutsiro

One thought on “Rutsiro: Umusore yasanzwe mu giti yimanikishije umugozi yapfuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *