Rutsiro: Ishyano ryacitse umurizo bakomeje gupfa biyahuye


Bamwe mu batuye akarere ka Rutsiro bakomeje kuvuga ko ishyano ryacitse umurizo nyuma y’uko abaturage bakomeje gupfa biyahuye.

Aba baturage babitangarije Rwandanews24 nyuma y’uko kuri uyu wa gatatu, tariki 07 Nzeri 2022 twabyutse tubagezaho inkuru y’umusore wo mu murenge wa Mushonyi wapfuye yiyahuye, none no mu masaha yo kuri uyu mugoroba hamenyekanye urupfu rw’umusaza nawe wapfuye yiyahuye.

Urupfu rw’uyu musaza witwa Kanyabitari Innocent w’imyaka 75 wari usanzwe atuye mu murenge wa Nyabirasi, akagari ka Cyivugiza ho mu mudugudu wa Kageyo rwamenyekanye mu masaha ashyira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umurambo wa Kanyabitari wabonwe n’umufasha we ubwo yasangaga yiyahuye yimanitse mu mugozi akaba yamubonye yamaze gushiramo umwuka.

Tegamaso Patience, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabirasi w’umusigire yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

<

Ati “Nibyo koko Kanyabitari yapfuye yiyahuye amakuru y’urupfu rwe akaba yamenyekanye ku masaha y’umugoroba atanzwe n’umufasha we bashakanye.”

Tegamaso akomeza avuga ko bategereje ko abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ngo baze gukora isuzuma, umurambo ubone kujyanwa ku bitaro usuzumwe mbere y’uko ushyingurwa.

Yaboneyeho gusaba abaturage kutihererana ibibazo runaka bahuye nabyo kugira ngo birinde kugira agahinda gakabije gatera no kwiyahura rimwe na rimwe.

Rwandanews24 yamenye ko nta kindi kibazo yari asanzwe afite usibye ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Inkuru yabanje

Rutsiro: Umusore yasanzwe mu giti yimanikishije umugozi yapfuye

Ibiro by’Akarere ka Rutsiro

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.