Rubavu: Polisi yarasiye umujura hejuru y’inzu arapfa

Mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi harasiwe umujura wari wuriye hejuru y’inzu arapfa.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 07 Nzei 2022, mu masaha ya saa saba, mu kagari ka Kivumu ho mu mudugudu wa Gisubizo.

CIP. Mucyo Rukundo, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba yahamije aya makuru.

Ati “Umujura witwa Ishimwe Prince yarashwe arapfa ubwo yageragezaga gushaka kurwanya inzego z’umutekano akoresheje icyuma.”

CIP Mucyo akomeza avuga ko uyu mujura yarashwe mu ijoro ryahise, nyuma yuko abashinzwe umutekano bari ku burinzi bakumva umuntu arimo gutaka kuko yarimo anigwa n’ibisambo bibiri, ubwo batabaraga bose birutse ari uwanigwaga ni aba munigaga, nibwo igisambo kimwe cyuriye hejuru y’inzu kuko cyari gifite icyuma gishaka kurwanya inzego zishinzwe umutekano barakirasa kirapfa.

Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere y’uko ushyingurwa.

CIP. Mucyo asaba abaturage kuvana amaboko mu mifuka bagakora bakareka kumva ko batungwa no kwiba ibyabandi.

Ubwo twakoraga iyi nkuru Polisi n’inzego z’ibanze barimo bitegura kujya kuganiriza no guhumuriza abaturage.

Ibiro by’Akarere ka Rubavu

COMMENTS

  • Ako ibisambo ko kageze ubwo se uwo ntiyixize Koko?

  • Pingback: Rubavu: Umuryango w’umusore warashwe na Polisi wanze kumushyingura – Rwandanews24
  • Please Post Your Comments & Reviews

    Your email address will not be published. Required fields are marked *