Burundi: Ndirakobuca Gervais yagizwe Minisitiri w’Intebe asimbuye Bunyoni

Perezida w’u Burundi Evaritse Ndayishimiye yagize Gervais Ndirakobuca Minisitiri w’Intebe asimbuye Alain Guillaume Bunyoni uvugwa mu kagambane kagamije guhirika ubutegetsi.

Gervais Ndirakobuca wagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yari asanzwe ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu afite mu nshingano abinjira n’abasohoka. n’umutekano mu gihugu.

Ndirakobuca mbere y’uko aba Minisitiri w’Umutekano yanabaye umuyobozi wa Polisi y’u Burundi.

Perezida w’u Burundi aherutse gutangaza ko mu gihugu cye hari abo yise “Ibihangage” bigamije kumuhirika ku butegetsi arahirira ko badateze kubigeraho habe na gato.

Alain Guillome Bunyoni ni umwe muri ibyo bihangage byakomojweho na Perezida Ndayishimiye, dore ko ngo bari bamaze iminsi badacana uwaka nyuma yo kujya yitambika gahunda z’iterambere Perezida Ndayishimiye yemereye abaturage ubwo yiyamamazaga.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *