Rubavu: Umukongomani wabaga i Gisenyi yasanzwe munzu yapfuye

Umukongomani wabaga mu mujyi wa Gisenyi wari mu kigero cy’imyaka 33 witwa Yankese Christian yasanzwe mu nzu yari acumbitsembo yapfuye.

Ibi byabereye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, akagari ka Mbugangari, mu mudugudu w’Umubano, ku mugoroba wo kuwa 05 Nzeri 2022.

Uyu Yankese yari asanzwe aba wenyine kandi amakuru atangwa n’abaturanyi be, n’uko kuva kuwa gatandatu yari atarasohoka mu nzu, kuko yavuye gusubiramo indirimbo agataha akaryama ariko ku cyumweru ntagaragare mu rusengero kandi asanzwe ari umucuranzi. 

Tuyishime Jean Bosco, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi yahamirije Rwandanews24 amakuru y’urupfu rwa Yankese.

Ati “Yari asaznwe ari umucuranzi muri korali, ariko kuwa gatandatu yavuye gusubiramo indirimbo ntiyongera gufata terefone kuko no ku cyumweru abo baririmbana bamuhamagaye bakamubura, nyuma bagafata umwanzuro wo kuza kureba ikibazo yagize, bahengereza bagasanga urufunguzo ruri mu rugi bahamagara inzego z’umutekano zihageze zimena ikirahuri zirafungura zisanga yashizemo umwuka.”

<

Amakuru yandi agera kuri Rwandanews24 avuga ko nyakwigendera nta kindi kibazo yari afitanye n’abaturanyi, gusa akaba yari asanzwe agira uburwayi bwo kwitura hasi.

Ubwo twakoraga iyi nkuru abakozi ba RIB bari bakirimo gukusanya ibimenyetso mbere y’uko umurambo ujyanwa ku bitaro ugasuzumwa, ukabona gushyingurwa.

Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB bageze mu rugo aho nyakwigendera yari atuye

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.