Rubavu: Icyizere cyo kuzuza isoko rya Gisenyi gikomeje kuraza amasinde

Bamwe mu bakorera mu Isoko rya Gisenyi rishaje bavuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bwababeshye, ndetse bukabeshya Abadepite ubwo bwitabaga (PAC) ko isoko rishya bazarikoreramo bitarenze amezi 3, none icyizere bahawe cyakomeje kuraza amasinde.

Kuwa 21 Nzeri 2021 Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwijeje Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, ko imirimo yo gusubukura inyubako y’isoko rya Gisenyi yatangiye kandi ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2022 rizatangira gukorerwamo ariko aho imirimo igeze n’abatsindiye kuryubakisha bavuga ko imbogamizi zakomeje kuba nyinshi harimo no kuba hari imirimo yiyongereyeho bikaza gusaba ko abantu bose barifiteho ububasha barimo n’akarere ka Rubavu bakwiriye kongera imigabane yabo.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko impamvu imirimo yatinze hari ibintu byinshi byahinduwe kuri iri soko bituma hari ibikosorwa ndetse hanongerwamo inkingi kugira ngo hizerwe uburambe no gukomera kwaryo, ariko nabo bagahamya ko baragerageza kwihutisha ibyo basabwa byose isoko rikaboneka vuba kuko abaturage barikeneye.

Imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi yatangiye kubakwa mu 2009 ariko ryananiranye kuzura kubera ibibazo bitandukanye birimo no kuba ryarashyizwe mu manza igihe kirekire ariko riza gusubira mu maboko y’akarere.

Mu ntangiriro za 2021 Akarere ka Rubavu kagiranye amasezerano n’abikorera bibumbiye muri sosiyete RICO (Rubavu Investment Company) yo gukomeza kubaka iri soko. Aho rizubakwa mu byiciro bibiri harimo icyatangiye cyagombaga kuzura mu mezi atandatu uhereye mu ntangiriro z’uwo mwaka amasezerano yasinywemo, bivuze ko Werurwe 2021 yagombaga gusiga isoko rikorerwa, iki cyiciro cyari kuryuzuza gitwaye akayabo ka Miliyari 2,7 Frw nk’uko bikubiye mu masezerano Rubavu Investment Company yagiranye n’Akarere ka Rubavu.

Inzira yo gushaka ibisubizo ngo isoko ryuzure irakomeje

Kuwa 03 Mata 2022, Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwahuye n’ihuriro ry’abanyarubavu babarizwa ahandi ryabereye mu mujyi wa Kigali, aho abitabiriye iri huriro bafite ubushake n’ubushobozi basabwe gushora imari muri RICO bakaguramo imigabane, kugira ngo imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi yihute.

Kuwa 17-19 Kanama 2022 abikorera bo mu karere ka Rubavu bateguye umwiherero n’urugendoshuri bajya kwigira ku bikorera bo mu karere ka Musanze batangiye imirimo yo kubaka isoko muri aka karere nyuma ya Rubavu, rikaba rimaze imyaka myinshi ryuzuye ndetse rikorerwamo, aho bavuga ko byinshi bigiye ku bikorera bo mu karere ka Musanze bizatuma nabo bihutisha imirimo yo kubaka irya Gisenyi.

Twagirayezu Pierre Celestin, Umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi ya RICO (Rubavu Investment Company) ubwo bari mu mwiherero w’abikorera mu karere ka Kayonza yatakambiye Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome avuga ko icyo bakeneye ari amafaranga akarere kazabaha ngo kongere imigabane yako kubera ko hari ibyo inyigo zakozwe nyuma yasabye ko byiyongeramo bitari byarabazwe.

Ati “Rwanda Housing Authority yadusabye raporo y’inyigo igaragaza uburambe bw’inzu bisaba ko hari ibyo twongeraho tukaba dusaba akarere ko kaduha Miliyoni zirenga 200 Frw zigomba kujya ku migabane yako.”

Twagirayezu akomeza avuga ko bo nka RICO bafite ubushake igisigaye ari kindi uruhare rw’akarere, mu kubafasha kubona icyangombwa cy’ubutaka ku buryo banabasha kugana banki ikaba inguzanyo isoko rikuzura bashingiye kubyo bigiye ku bikorera bo mu karere ka Musanze.

Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yasabye Akarere ka Rubavu gutanga ayo mafaranga basabwa na RICO kuko ibyasabye ko amafaranga yiyongera nta ruhare babigizemo, ikindi asanga aya mafaranga ari ukongera imigabane y’akarere kugira ngo isoko ritadindira. Akomeza avuga ko yaba akarere, abaturage na MINICOM bose icyo bakeneye ari ukubona isoko ryuzura.

Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yatangaje ko isoko rya gisenyi ryakabaye ryaruzuye ariko habayeho imbogamizi z’imirimo yiyongereye itari iteganyijwe ariko yizeza abaturage ko bitarenze Ukuboza 2022 rizaba ryuzuye.

Ati “Isoko ryakabaye ryaruzuye kuko abaturage bararikeneye, ariko byasabye ko hari ibyo bazongeraho, abikorera bamaze kubona amafaranga kandi akarere kagiye kubafasha rirangire, igisigaye ni ukwicarana nabo tukareba ibisabwa akarere ngo kuzuze imigabane yako tubibahe, kandi turifuza ko bitarenze Ukuboza 2022 rizaba ryaruzuye kandi riri gukorerwamo.”

Iyi nyubako y’isoko rya Gisenyi biteganyijwe ko izuzura itwaye hafi Miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi ikomeje kugenda biguru ntege
Uko igice cya kabiri cy’isoko rya Gisenyi kizaba giteye

One thought on “Rubavu: Icyizere cyo kuzuza isoko rya Gisenyi gikomeje kuraza amasinde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *