Kumugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 5 Nzeri 2022 nibwo Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yageze mu Rwanda, akaba yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afrika #AGRF2022.
Iyi nama yitabiriwe n’abashakashatsi n’impuguke mu by’uuhinzi, bakaba bagaragaje ko hagomba guhimbwa uburyo bw’ikoranabuhanga mu buhinzi bubereye abahinzi.
bongeyeho ko uyu mugabane ukeneye kongera umusaruro w’ubuhinzi niba intego ya 2063 yo kwihaza ku biribwa igomba kugerwaho.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo IPAR gikora ubushakashatsi kikanasesengura politike n’ingamba za leta, Eugenia Kayitesi avuga ko abashakashatsi bafite uruhare mu gushakisha ibisubizo by’ibibazo abahinzi bafite.
Biteganyijwe ko iyi nama y’ihuriro Nyafurika ku iterambere ry’ubuhinzi yatangiye kuri uyu wa mbere taliki ya 5 Nzeri 2022, izasoza imirimo yayo taliki ya 9 Nzeri 2022.



