U Bushinwa bwategetse abatuye umujyi wa Chengdu kuguma mu ngo zabo, muri gahunda yo gukumira ubwandu bwa COVID-19 bwiyongereye cyane muri ako gace.
Ku wa Kane nibwo muri Chengdu, umujyi utuwe n’abatu bagera kuri miliyoni 21, washyizwe muri guma mu rugo kugeza mu gihe kitazwi, nyuma yaho ibipimo bigaragaje abantu banduye 157 Covid uwo munsi, harimo 51 badafite ibimenyetso.
Amabwiriza yashyizweho yemera ko umuntu umwe gusa mu rugo ari we wemerewe gusohoka, ari uko na we agiye guhaha ibintu by’ingenzi.
Aabantu babujijwe kwinjira cyangwa gusohoka muri Chengdu, usibye uwerekanye ko yipimishije bikagaragara ko atarwaye covid-19.
Inzego z’ubuzima zavuze ko ari ikibazo kitoroshye, ndetse ko ubwiyongere by’ iki cyorezo bwatewe n’ubucukike bw’abantu bahurira ahantu hamwe nk’aho bogera ndetse no mu myidagaduro.
U Bushinwa nicyo gihugu cya mbere cyagaragayemo umuntu urwaye COVID-19, mu mujyi wa Wuhan muri 2019.
Kuva icyo gihe hashyizweho ingamba zitandukanye zo kugikumira, kugeza n’ubu gikomeje kuba ingorabahizi haba muri icyo gihugu no ku isi hose.