KwitaIzina2022: Uko umuhango wo kwita ingagi ku nshuro ya 18 wagenze

Igikomangoma Charles ni umwe mu bantu 20 bise amazina abana b’ingagi, mu muhango wabaye ku nshuro ya 18 mu Karere ka Musanze mu Kinigi. Ingagi yise “Ubwuzuzanye” imaze amezi ane ivutse.

Ntabwo yari mu Kinigi, ahubwo ubutumwa bwe bwo kwita izina bwatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga kuko yari mu Bwongereza.

Igikomangoma Charles yavuze ko yatewe ishema no kuba Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, rwaramusabye kwita izina umwana w’ingagi uyu mwaka.

Yavuze ko muri Kamena uyu mwaka, yagize amahirwe yo gusura u Rwanda ubwo yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bo muri Commonwealth. Icyo gihe ngo yabonye imbaraga u Rwanda rushyira mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.

Ati “U Rwanda rufite umushinga mwiza wo kwagura Pariki imaze igihe kinini muri Afurika, Pariki y’Ibirunga. Iyi ni gahunda y’imbonekarimwe, izatuma Pariki yiyongera ku kigero cya 23%. Uko kwagura Pariki y’Ibirunga, bizafasha mu mibereho y’ingagi zibone aho zita mu rugo.”

<

Ingagi Igikomangoma Charles yise izina, yavutse ku wa 29 Mata 2022. Ni iyo mu muryango wa Muhoza, ibyarwa na Agasaro.

Yakomeje ati “Izina nyihaye ni Ubwuzuzanye. Kuko ubwuzuzanye hagati y’ibidukikije, umuntu n’Isi dutuye ari ikintu cy’ingenzi gikomeje kubangamira ikiremwamuntu kandi tugomba kucyitaho mu maguru mashya.”

Igikomangoma Charles yavuze ko mu gihe nta gikozwe ngo ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima birengerwe, byazaburirwa irengero mu gihe cya vuba.

Igikomangoma Charles ni umuntu wiyemeje kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima muri gahunda ze zose, ndetse mu ijambo yagejeje ku bakuru b’ibihugu bya Commonwealth mu Rwanda, yabigarutseho cyane.

Ubwo yari mu Rwanda, yasuye ibice bigamije kurengera ibinyabuzima nka Pariki ya Nyandungu, agace kororerwamo imisambi kazwi nka Umusambi Village n’ibindi bice.

Ingagi yiswe n’Igikomangoma Charles yayihaye izina rya Ubwuzuzanye
Abantu 20 nibo bise amazina abana b’ingagi 20 ku nshuro ya 18
Madame Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 20 ku nshuro ya 18 mu Kinigi
Uhereye ibumoso, Minisitiri Gatabazi JM Vianney, Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard no ku ruhande rw’iburyo Kamazi Clare, Umuyobozi wa RDB
Abanyamahanga barimo Didier Drogba bitabiriye uyu muhango
Miss Jolly na Missi Naomi
Didier Drogba hamwe n’abandi banyacyubahiro bitabiriye umuhango wi Kwita izina ku nshuro ya 18
Madame Jeannette Kagame, louise Mushikiwabo na Minisitiri w’Intebe n’abandi banyacyubahiro mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi 20 ku nshuro ya 18
Madame Louise Mushikiwabo yise umwana w’ingagi izina rya Turikumwe
Abanyarwanda biganjemo ab’i Musanze bitabiriye umuhango wo kwita izina ku nshuro ya 18

One thought on “KwitaIzina2022: Uko umuhango wo kwita ingagi ku nshuro ya 18 wagenze

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.