Karongi: KATECOGRO iyobowe n’uwo ubugenzuzi bwa RCA bwashinjije kuyihombya

Bamwe mu banyamuryango ba KATECOGRO batewe impungenge no kuba Hagumineza Elias, Perezida w’iyi koperative amaze amezi 8 ayoboye iyi koperative kandi ubugenzuzi bwa RCA buheruka bwaramushyizeho icyasha cyo kuyihombya no gushyira abakozi mu myanya nta bizamini bakoze, bagasanga muri aya mezi amaze ayoboye inzibacyuho yazabanza gukorerwa ubundi bugenzuzi bwimbitse bakareba ko ntayandi makosa yakoze ashyira Koperative mu gihombo.

Aba banyamuryango bose icyo bahuriraho n’uko batizeye imikoreshereze y’umutungo wa Koperative muri aya mezi ashize habayeho ubugenzuzi, kandi uwasigaye ayoboye ari nawe washinjwaga kugira uruhare mu kuwukoresha nabi.

Abanyamuryango ba Koperative mu gahinda ko kuba bayobowe n’uwagaragajwe n’ubugenzuzi ko ari umujura

Umuturage utifuje ko imyirondoro yiwe itangazwa yagize ati “Nk’uko byagaragajwe na raporo ya RCA ko ari abajura bibye Koperative bigatuma bahagarikwa, amatora y’abagombaga kubasimbura yagombaga kuba bitarenze Mata none tugeze muri Nzeri turifuza ko mbere y’andi matora yabanza gukorerwa ubundi bugenzuzi tukareba nimbi aho umutungo wacu twawusize ariho ukiri cyangwa nimba na none waribwe.”

Uyu munyamuryango akomeza avuga ko Perezida uyoboye Koperative yagaragaweho no gukoresha umutungo nabi, Ikimenyane mu mitangire y’akazi kandi ndetse na nyuma yo guhagarikwa yongereyemo abandi bakozi 2 bashya binjijwe mu kazi badakoze ibizamini agarura n’abandi 4 bari barahagaritswe, akoresha icyene wabo.

<

Undi munyamuryango ati “Abahinzi b’icyayi dukandamizwa n’Ubuyobozi bwa Koperative kuko batajya bubahiriza igiciro cya NAEB ahubwo bishyiriraho icyabo biturutse ku bintu byinshi dukatwa kandi ntitunamenyeshwe aho ayo dukatwa ajya.

Akomeza avuga ko nawe yifuza ubugenzuzi bwimbitse kugira ngo habeho amatora ndetse ni abakozi ba Koperative bavuzwe muri raporo baryozwe amakosa bakoze ni binaba ngombwa birukanwe.

Undi akomeza avuga ko batigeze babasha kumenya impamvu yahagaritse amatora kandi abanyamuryango bari bayiteguye neza ariko biza kurangira hari abifuje kugaruramo abahagaritswe bituma amatora ahagarikwa none amaso yaheze mu kirere.

Ibiro bya KATECOGRO

Bimwe mu byagaragajwe n’ubugenzuzi bwa RCA bitigeze bikosorwa

Nk’uko bigaragara muri raporo y’ubugenzuzi ya RCA Rwandanews24 ifitiye kopi, ku rupapuro rwa 63, mu ngingo ya 6 iyi raporo yagaragaje ko hashingiwe ku makosa agaruka ku micungire mibi y’umutungo wa Koperative itanoze, koperative yasabwe guhana Nyiraneza Bernadette (Umucungamutungo) wa koperative ariko habuze urwego na rumwe rufasha gushyira uyu mwanzuro mu bikorwa kuko uyu mugore asanzwe ari umunyamabanga w’inama njyanama y’akarere ka Karongi. Si uyu gusa wagombaga guhanwa kuko na Byiringiro Pierre Celestin (Umubaruramari) batigeze bahanwa.

Ku rupapuro rwa 64 rw’iyi raporo mu ngingo ya 14 Koperative yasabwe gusubiza abahinzi amafaranga Miliyoni zirenga 10 Frw akomoka ku binyuranyo (Difference de pesee) byabonetse hagati y’umusaruro wapimwe n’uruganda ndetse n’uwapimwe na koperative byagombaga gukorwa mu gihe kitarenze ukwezi raporo isohotse ariko amezi 8 arihiritse baratereye iyo.

Ubuyobozi bwa KATECOGRO bwaruciye burarumira

Hagumineza Elias, Perezida wa KATECOGRO wahagaritswe n’ubugenzuzi bwa RCA ariko akanakomeza kuyobora inzibacyuho, mu nshuro zose umunyamakuru yamuhamagaye yitabaga terefone yakumva ari umunyamakuru agahita avuga ko ari mu nama agakupa terefone, nk’uko mu majwi ye Rwandanews24 yabashije kumufata mu bihe bitandukanye atigeze ashaka kugira icyo atangaza.

Ibaruwa yandikiwe Perezida wa KATECOGRO imusaba gusimbuza inzego zahagaritswe nawe arimo bitareze Mata none tugeze muri Nzeri akiyoboye

RCA ivuga iki kuri ibi bibazo

Prof. Harerimana Jean Bosco, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) avuga ko nka RCA bazareba nimba koko iby’abanyamujryango ba KATECOGRO bavuga ari ukuri bakabaha ubugenzuzi bw’inyongera.

Ati “RCA ifatanije na NAEB, AKARERE na FERWACOTHE imyiteguro yose  y’amatora yarakozwe ku buryo amatora yagombaga gukorwa mu mpera z’iki cyumweru turimo gusoza hanyuma baza kugira gahunda ikomeye muri ako karere amatora arasubikwa ariko ku wa mbere tariki ya 28/8/2022 abanyamuryango bazamenyeshwa amatariki amatora azabera. Naho kubyo bavuga byo kubanza gukora ubugenzuzi bundi nka RCA twabegera tukareba niba ibyo bavuga ari ukuri ubugenzuzi bw’inyongera bugakorwa.’’

Prof. Harerimana Jean Bosco akomeza avuga ko igihe amatora atarakorwa abanyamuryango ba KATECOGRO basabwa gukomeza gukurikiranira hafi ibikorerwa muri koperative yabo no gutanga amakuru aho babona bitakozwe uko bikwiye. Ikindi abasaba ni ukwirinda ababashuka bababeshya ibitangaza ko bazabayobora neza kandi basanzwe ari inkundamugayo. Ababashukisha inzoga babatere umugongo.

Inzego z’Ubuyobozi bw’Akarere zo zivuga ko hakwiriye kubanza kubaho amatora, ubugenzuzi bundi bukazakorwa nyuma

Niragire Theophie, Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko amatora ya KATECOGRO yari yahagaritswe no kutumvikana hagati y’abanyamuryango ba koperative bashya ni abasanzwe, ariko agiye kwihutishwa agakorwa vuba.

Ati “Muri uyu mwaka bakorewe ubugenzuzi na RCA basabwa gukora amatora, ni bamara gutora nibwo bazongera gusaba ubundi bugenzuzi kuko budakorerwa uhari nuwagiye arabukorerwa kandi amakosa yakoze akayabazwa. Naho amatora impamvu atabereye igihe hari hajemo kutumvikana hagati y’abanyamuryango bashya n’abandi bari binjiye muri koperative baturutse mu kindi gice, ndetse amatora agiye kwihutishwankugira ngo abe vuba.’’

Niragire akomeza avuga ko nyuma y’amatora komite izaba itowe ariyo izahana abakozi bavuzwe mu raporo ya RCA kugira ngo ubuzima bwa Koperative bukomeze.

Inkuru bifitanye isano

Abahinzi bo mu Gasenyi bakomeje kwinubira guhinga icyayi nyuma yo kubona Koperative ibahoza mu bihombo

One thought on “Karongi: KATECOGRO iyobowe n’uwo ubugenzuzi bwa RCA bwashinjije kuyihombya

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.