Ntituzongera kurenga umupaka badufungiye ahantu hakomeye cyane – Abamaze iminsi bafungiwe i Goma

Kuri uyu wa 31 Kanama 2022 mu murenge wa Busasamana habereye umuhango wo kwerekana abaturage bari bamaze iminsi bafungiye muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, nyuma y’uko bagiye gutashya bakarenga umupaka ho metero 100 bagatabwa muri yombi n’ingabo za FARDC.

Aba bari bafashwe n’ingabo za FARDC barimo abagore 6 n’abana 3 barimo n’uruhinja rw’amezi 6 bavuga ko bafashwe kuwa 22 Kanama mu masaha ya saa yine z’amanywa, arik bakaba abri barenze umupaka bagafungirwa ahantu hakomeye cyane ku buryo bibasigiye isomo.

Umwe yagize ati “Binsigiye isomo, ntabwo nzasubira kurenga umupaka kuko twafungiwe ahantu hakomeye cyane aho uwawe atabasha ku gusura, ntan’icyizere twari dufite cyo kuzagaruka mu miryango yacu.”

Undi ati “Ubwo badufataga batubazaga icyatugejeje mu gihugu cyabo bakadushinja kuba abagore b’abasirikari ba M23 no kuba intasi, tukababwira ko twari twaje gutashya ariko ntibabyizere.”

Akomeza avuga ko mu rugendo rwo kujya kubafunga umunsi wa mbere barajweho ijisho ahantu mu kabari bwacya bakabona kujyanwa gufungirwa i Goma.

<

Aba bagore bafashwe bose bavuga ko bagiye gutashya mu ishyamba riri ku ruhande rw’u Rwanda ariko bakabona uruhira ruri mu gihande cya Congo bakajyayo gutashya bagafatwa ubwo barimo bahambira inkwi ngo batahe, bakaba bashimira Leta y’u Rwanda yabakurikiranye kuva bafashwe kugeza batashye mungo zabo.

Inkuru zabanje

Mvano Nsabimana Etienne, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana yibukije abaturage kurenga umupaka w’Igihugu n’ikindi bisaba kuba ufite ibyangombwa, iyo ubikoze nta byangombwa uba ufite icyaha kandi ko n’Igihugu cyawe kitabona uko kigukurikirana iyo ugiriye ikibazo muri icyo gihugu kindi.

Ati “Kwambuka Igihugu bisaba ko ufite ibyangombwa by’inzira kandi mukanyura ku mipaka yemewe, rero iyo wambutse uciye mu nzira zitemewe bigora Igihugu cyawe kugukurikirana ku kibazo wahurirayo nacyo, rero uwariwe wese uzambuka anyuze mu nzira zitemewe ikizamubaho azacyirengere. Muzirikane ko amazi atakiri ya yandi.”

Mvano yaboneyeho gusaba abaturage kwigira kuri bagenzi babo bari bamaze iminsi bafungiwe i Goma bakirinda kwishyira mu byago ngo barimo kujya gutashya.

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera ku butaka bw’u Rwanda abaturage bakomeje kugaragaza ikibazo cyo kuba barambukaga i Goma bakoresheje Indangamuntu ariko Ibihugu byombi bikaba bikiri mu biganiro kugira ngo abaturage basanzwe bakora ubucuruzi buciriritse bafashwe dore ko bavuga ko batabasha kwigondera Laisser-Passer na Permit de Sejour yakwa ku ruhande rwa RD Congo.

Mvano Nsabimana Etienne, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana yaganirije abaturage abasaba kwirinda kwambuka umupaka banyuze mu nzira zitemewe
Bamwe mu bagore bari bamaze iminsi bafungiye i Goma barashimira leta y’u Rwanda yabakurikiranye kuba bafashwe kugeza abatashye
Ikibaya gihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ni kimwe mu gikoreshwa n’abanyura inzira za panya bambutsa magendu

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.