Rubavu: Abanyarwanda 6 barimo uruhinja rw’amezi 6 bari bafungiye muri Congo barekuwe

Aba banyarwanda 6 barimo uruhinja rw’amezi 6 bari bamaze imindi 8 bafungiye ku butaka bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo barekuwe, aho bambukijwe mu rwanda banyuze ku mupaka munini wa La Corniche (Grande Barierre) kuri uyu wa gatatu taliki 30/8/2022.

Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka bya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo byashyikirije u Rwanda abaturage 6 bo mu murenge wa Busasamana bafashwe kuwa 22 Kanama 2022 n’ingabo za Congo FARDC mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo barenze urubibi ruhuza ibihugu byombi ubwo barimo gutashya inkwi zo gucana.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashimiye ubuyobozi bw’umugi wa Goma kubera umubano mwiza bafitanye ari nawo watumye aba banyarwanda barekurwa.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Kambogo Ildephose, avuga ko aba banyarwanda batashye biturutse ku mubano mwiza uri hagati y’ubuyobozi bw’imigi yombi asaba abaturiye ikibaya gukomeza kwirinda kwambuka bitemewe.

Ati “Twasabye ubuyobozi bw’umugi wa Goma ko bwabadushakira, ejo nibwo babadushubije nk’imigi ihana imbibi dufitanye amasezerano twagiranye y’ubufatanye muri gahunda zitandukanye iki ni igisubizo cy’urugendo twagiriyeyo. Ariko natwe turasaba abaturiye ikibaya kwirinda kwambuka bitemewe, ubu babonye isomo kuko byasabye ko Igihugu kijya kubashaka hari n’ubwo bari kuhagirira ibibazo bikomeye.”

Inkuru yabanje

Aba banyarwanda barafashwe ubwo barengaga urubibi barimo gutashya inkwi nuko bagafatwa n’ingabo za Congo FARDC nyuma baza gufungirwa ku biro by’agace ka 34 k’ibikorwa bya Gisirikare mu mugi wa Goma aho bacyekwagaho kuba intasi z’u Rwanda.

Muri aba banyarwanda bafashwe harimo uruhinja rw’amezi 6 aho bari bamaze iminsi 8 bafungiwe ku butaka bwa Congo

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *