Umukobwa w’imyaka 20 wo mu Mudugudu wa Rurenge, Akagari ka Kibu, Umurenge wa Mugombwa, afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu ufite imyaka 10.
Ubushinjacyaha butangaza ko ku wa 29 Kanama 2022 ku rwego rwisumbuye rwa Huye, bwakiriye dosiye bukurikiranyemo umukobwa w’imyaka 20 ukekwa gusambambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 10. Bikekwa koi bi byabaye taliki ya 18 Kanama 2022.
Mu ibazwa rye, ukekwa wari uturanye n’aho uwo mwana yabaga kwa nyirakuru, avuga ko yamuhamagaye avuye kuvoma akamujyana mu cyumba cye akamusambanya.
Ukekwa yisobanura avuga “ko yabitewe n’uko yabishakaga abisabira imbabazi.”
Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu, hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.