Nyarugenge: Umukobwa yararanye n’umusore muri lojyi abyuka yapfuye

Umukobwa bivugwa ko ari mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko yararanye n’umusore muri lijyi (lodge) mu murenge wa Kimisagara mugitondo asangwa yapfuye umusore batari kumwe.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mukobwa yamenyekanye mugitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 29 kanama 2022, ubwo abakozi bo muri lojyi aba bombi bari barayemo bakomangaga ku rugi bagirango bababaze niba babategurira ifunguro rya mugitondo nk’uko basanzwe babikora ku bakiliya babo.

Umukozi ngo yakomanze inshuro nyinshi yumvise nta muntu uvuze yigira inama yo gusunika urugi akeka ko ashobora kuba asanze bagiye, ariko yumva urugi rurakinze. Yahise ahamagara bagenzi be ababwira ko abantu barayemo batabashije kuvugana kuko yakubise urugi akabura umuvugisha.

BTN TV dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu mukobwa byavuzwe ko yishwe, hakaba hakekwa uyu musore bari bararanye kuko yahise atoroka aburirwa irengero.

Bamwe mu baturage bavuga ko ibi ari amahano, ariko kandi n’abakobwa bakwiriye kujya birinda kurarana n’abasore ahantu hatazwi n’abo mu muryango wabo.

<

Umwe ati: “Hari abakobwa basigaye bafite imico itari myiza. Ubundi Umwana w’umukobwa agomba kugenda amenyesheje abo babana mu rugo aho agiye n’uwo bajyanye kuburyo agize ikibazo babona aho babariza. Ikindi uretse kuba bararana ahantu hatazwi n’undi muntu, abenshi bajyana n’abantu batazi aho bataha cyangwa undi muntu ubazi neza.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu mukobwa, asaba abafite amacumbi yakira abantu kujya bashishoza igihe bagiye kwakira abantu basaba kurara.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe iperereza ryahise ritangira.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.