Kamonyi: Umugabo n’umugore bashyinguwe mu mva imwe

Umugabo wishe umugore we amukubise ifuni mu mutwe nawe akiyahura taliki ya 28 Kanama 2022 yashyinguwe mu mva imwe n’umugore we.

Ibi byabereye mu Murenge wa Ngamba ubwo umugabo witwa Nsabimana Didace yakubise ifuni mu mutwe umugore we witwaga witwaga Uwingabiye Brigite agahita yitaba Imana. Uyu mugabo yahise yandika urwandiko ruvuga ko yishe umugore we kuberaamakimbirane yatewe no kumuca inyuma agasambana n’umugabo witwa Misago ucunga umutekano kuri SACCO ya Ngamba.

Kuri uyu wa mbere nibwo aba bombi bashyinguwe. Umuyobozi w’Isibo ya Twiyubake witwa KABANDA Merchior ba nyakwigendera bari batuyemo, mu mudugudu wa Gatwa Akagali ka Kazirabondi Umurenge wa Ngamba yatangaje ko n’ubundi aba bombi bari baragerageje kubunga bikananirana kuko no kuwa gatandatu nyuma y’umuganda yiriwe mu rugo rwabo bifata ubusa.

Akomeza avuga ko yagerageje kubumvikanisha biranga, abasaba kujya kureba inshuti z’umuryango zibasaba kugana inkiko zikaba zabatandukanya.  Umugore yagiye kwaka raporo mu buyobozi buba burije bamubwira kugaruka mu gitondo ari nabwo bwakeye bagasanga aba bombi bapfuye. Intandaro yo kugirango uyu mugabo yice umugore we, nawe yiyahure ni uwitwa Misago nk’uko bigaragara mu ibaruwa yasize yanditse uyu Muyobozi w’Isibo yabonye akanayisoma.

Bamwe mu baturanyi barimo Nyirasenge wa Uwingabiye Brigite bavuga ko atoroheraga Umugabo we ndetse ngo hari ubwo yamubwiraga ko agiye kurara mu cyumba cy’amasengesho akajya kwirebera Misago warindaga umutekano kuri Sacco ya Ngamba cyangwa se akamubwira ko agiye kugemura kwa muganga agateka neza akabishyira Misago ari nawe wabaye intandaro y’urupfu rwabo. Uyu mugore yari yaratwaye abana babo bose kwa nyirakuru (umubyeyi ubyara Uwingabiye) barimo n’umukuru uri mu kigero cy’imyaka20.

 Nsabimana Didace yasize yanditse urwandiko avugamo ko urugo rwe rushenywe na Misago, uyu mugabo akaba yarahise aburirwa irengero.

Ba nyakwigendera bashyinguwe mu mva imwe, ariko bari mu isanduku zitandukanye nk’uko BTN TV dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Umugabo wishe umugore we nawe akiyahura bashyinguwe mu mva imwe

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *