Perezida Museveni n’abasirikare bakuru basezeye kuri Gen Tumwine

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni na Madamu Janet Museveni ndetse n’abasirikare bafite ipeti rya General bakomeye muri Uganda, bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma Gen Elly Tumwine uherutse kwitaba Imana.

Gen Elly Tumwine yguye mu bitaro by’I Nairobi muri Kenya bizwi nka Aga Khan mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 25 Kanama 2022 aho yari amaze ibyumweru bibiri arwariye.

Urupfu rwe rwashenguye abakomeye muri Uganda barimo Perezida Museveni yafashije mu rugamba rwo kubohora Uganda, aho yanahishuye ko uyu mujenerali ari we warashe isasu rya mbere mu rugamba rwo kugera kuri iyi ntsinzi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kanama 2022, habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Gen Elly Tumwine wabereye ku kibuga cya Kololo.

Uyu muhango witabiriwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Madamu Janet Museveni, wanagaragayemo abasirikare bakuru bafite iperi rya General na bo baje gusezera kuri nyakwigendera.

Gen Elly Tumwine azashyingurwa kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022, aho umurambo we uza kwerecyezwa ku nkomoko ye mu Karere ka Kazo nk’uko Rwanda Tribune dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Museveni yasezeye bwa nyuma Gen Tumwine
Madamu Janet Museveni yasezeye bwa nyuma kuri Gen Tumwine
Bamwe mu basirikare bakuru bunamiye banasezera bwa nyuma kuri Gen Tumwine
Perezida Museveni yunamiye anasezera bwa nyuma kuri Gen Tumwine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *