Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 28 Kanama rishyira kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Kanama 2022, mu rugo rw’uwitwa Sekazungu Adrien utuye mu kagari ka Gakamba ,umurenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, humvikanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’abana babiri b’abakobwa bavindimwe bari mu kigero cy’imyaka ibiri n’igice.
Aganira na TV1 dukesha iyi nkuru Sekazungu yavuze ko ku manywa aba bana bari biriwe kwa Nyirakuru ubyara se hamwe n’abandi bana, nyina akajya gusenga nyuma yo kuvayo ngo yagiye kubafata abajyana mu rugo, ariko abagejeje mu rugo abakarabije abona bafite intege nke, abaha imineke irabananira akeka ko ari ibitotsi ajya kubaryamisha, maze ajya guhaha ku muhanda aho umugabo we akorera.
Aho uyu mugore agarukiye ngo umwana umwe w’imyaka itanu yarabyutse , bituma ajya kubyutsa abandi maze asanga bapfuye niko kujya kubibwira umugabo we.
Sekazungu yabwiye Tv1 ko amaze kubabona nawe yihutiye kubibwira nyina umubyara ari nawe nyirakuru w’aba bana . Ati ‘’ Nahise niruka njya guhamagara mukecuru nti ibintu bibaye iwanjye ntabwo mbizi, ubwo twahise tuza twiruka mama ahageze atorosha abana , abakoraho ijambo yambwiye yambwiye ati abana bapfuye.’’.
Nyirakuru w’aba bana Mukarubuga Theresa yasobanuye ko yaje akabakorakora ingingo zitandukanye, agasanga nta rugingo na rumwe rurimo gukora. Ati’’umuhungu wanjye yaje arambwira ngo abana banjye barapfuye niko kubakorakora nsanga nta mutsi n’umwe urimo gukora’’.
Bamwe mu baturanyi n’abo muri uyu muryango, bavuga ko bakeka ko aba bana bapfuye amarabira baba bazize amarozi kuko nyina ngo ubwo yazaga kubatwara yasanze barimo gusangira umwumbati mubisi.
Sebarundi Ephrem Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange, yatangarije TV1 ko hari icyo barimo gufasha uyu muryango wabuze abana babiri, ariko abasaba kwirinda kugira icyo bakeka. Ati’’ Icyo nabasaba ni ukwihangana turimo turakorana na laboratwari nkuru y’Igihugu ku bufatanye na RIB birimo birakurikiranwa , icyo twababwira nibihangane ibyo bizamini nibirangira tuzabafasha kugira ngo bashyingurwe’’.
Tv1 yatangaje ko iki kibazo kikiri urujijo, kuko n’aho uyu mubyeyi yari yabasize kwa nyirakuru , nta muntu mukuru wari uhari. Aba bana nubwo bavindimwe ngo bahuje se , ariko ntibahuje nyina.