Umugabo witwa RWANZEGUSHIRA Protais wo mu karere ka Rutsiro 1962 yiyahuye akoresheje umugozi wa supernet arapfa.
Uyu muturage yari asanzwe atuye mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Rusebeya, akagari ka Kabona ho mu mudugudu wa Munini.
Uku kwiyahura ku kaba kwamenyekanye mu masaha y’igicamunsi cyo kuri iki cyumweru, tariki 28 Kanama 2022 aturutse ku mukobwa we wamubonye yimanitse mu mugozi.
Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko nta kibazo yari afitanye n’umugore we.
Ntihinyuka Janvier, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusebeya yahamirije Rwandanews24 aya makuru.
Ati “Amkuru yo kwiyhura kwa Protais ni impamo, twayamenye ko yiyahuye kuri uyu munsi, abaturanyi batubwiye ko yabyutse aragiye inka abandi bajya gusenga, atashye umwana wari wasigaye mu rugo amutuma mu i santere y’ubucuruzi ya Muyira, umwana agarutse nibwo yasanze Ise amanitse mu mugozi yiyahuye.”
Ntihinyuka mu kiganiro na Rwandanews24 yavuze ko abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaga RIB bageze aho nyakwigendera yiyahuriye muri uyu mugoroba, hategerejwe ko umurambo ujyanwa ku bitaro bya Murunda nu gitondo cyo kuri uyu wa mbere kugira ngo ubanze ukorerwe isuzuma mbere y’uko ishyingurwa.
Ntihinyuka yaboneyeho gusaba abaturage b’Umurenge wa Rusebeya ko bajya bagana inzego zikabafasha gukemura ibibazo mbere yo gufata umwanzuro wo kwiyahura, bakabaho bifitiye icyizere cyo kubaho.
Nyakwigendera apfuye asize abana 4.
