Rubavu: Abanyarwanda 6 barimo uruhinja rw’amezi 6 bafunzwe n’Ingabo za Congo

Abaturage batandatu barimo uruhinja rw’amezi 6 bo mu karere ka Rubavu bamaze iminsi isaga 7 bafunzwe n’Ingabo za Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo.

Ni nyuma y’uko aba baturage bafatiwe mu kibaya gihuza iki gihugu n’u Rwanda mu gice cy’Umurenge wa Busasamana, kuwa 22 Kanama 2022 ubwo barimo gutashya inkwi zo gucana.

Mu bandi bafunzwe harimo abagore 4 n’abana 2 b’abahungu harimo uw’amezi 6 n’umwana w’imyaka 7, abagore b’imyaka 65, imyaka 30, imyaka 26 nuw’imyaka 24.

nyuma y’ifatwa ry’aba baturage bahise bajyanwa gufungirwa mu biro by’agace ka 34 k’ibikorwa bya Gisirikare muri Goma, bakaba barafashwe bashinjwa kuba intasi.

Kuri uyu wa kane abaturage ba Busasamana baganirijwe n’inzego zitandukanye

Major. Gatete Marcel, Umuyobozi w’ingabo wa Batayo ya 63 ikorera Kanyesheja yasabye abaturage ba Busasamana kwibagirwa ikibaya banyuramo mu nzira zitemewe bajya muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ibikorwa bakora bakabitekerereza mu Rwanda cyangwa bakanyura inzira zemewe.

Ati “Ikibaya mucyibagirwe kuko inzira munyuramo zitemewe birakwiriye, kuko birangira mushyize Igihugu mu bibazo baza kubakurikirana icyaba cyababayeho iyo mu mahanga, ku manywa nzagufata ngufunge ariko mu ijoro nzagutandukanya n’umwanzi w’Igihugu gute? Ikibaya mugerageze mugitere umugongo ibyo mukora mubikorere mu Rwanda kuko amazi atakiri ya yandi hagati n’Igihugu muturanye.”

Major. Gatete yibukije abaturage ko igihugu cy’u Rwanda gifite umwanzi ukomeye mu mashyamba ya Congo kandi uhora yifuza kuza guhungabanya ibyo Igihugu kimaze kugeraho ari nayo mpamvu abaturage bashaka kwambuka bajya bakoresha umupaka uzwi aho gukoresha inzira z’ubusamo kuko isasu ritazabasha gutandukanya umuturage n’umwanzi w’Igihugu.

Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko bibabaje kuba abaturage bahinga bakeza ariko umutima wabo ntube ku Rwanda ahubwo ukaba hakurya.

Ati “Murahinga mu keza, ni gute mudatekereza ngo mwigirire icyizere umutima wanyu muwushyire ku Rwanda, ahubwo ugakomeza kuba hakurya, ugasanga umuturage yambutse anyura inzira z’ubusamo mu kibaya abashinzwe umutekano w’Igihugu bazagutandukanya bate n’umwanzi?”

Kambogo yasabye abaturage ba Busasamana gutangira amakuru ku gihe, umutekano wabo n’ibintu byabo bisagambe nabo bakirigite iterambere.

Ibi bibayeho nyuma y’uko iki kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo gikunze kunyuzwamo magendu zinjira mu Rwanda bikozwe n’abiganjemo insoresore, kuri ubu Leta y’u Rwanda ikaba iri mu biganiro na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ngo aba baturage bafashwe bagarurwe mu rwa babyaye.

Major. Gatete Marcel yaganirije abaturage ba Busasamana abasaba gukorera ibikorwa byabo ku butaka bw’u Rwanda
Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu nawe ni umwe mu bakebuye abaturage

2 thoughts on “Rubavu: Abanyarwanda 6 barimo uruhinja rw’amezi 6 bafunzwe n’Ingabo za Congo

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *