Karongi: Abana bongereye bagenzi babo ubumenyi ku guhangana n’ihohoterwa

Ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi n’Impuzamiryango yita ku burenganzira bwa muntu CLADHO abana bahuguye bagenzi babo bahagarariye abandi ku ruhare rwabo mu bibakorerwa no guhangana n’ihohoterwa ribakorerwa

Abana bahuguwe ni ahagarariye abandi mu tugari tugize imirenge 5 y’akarere ka Karongi, ariyo (Rubengera, Mubuga, Gishyita, Ruganda na Murambi). akaba ari amahugurwa y’iminsi 2 yabaye muri iki cyumweru turi kugana ku musozo.

Abana bahuguye bagenzi babo bavuga ko ari iby’agaciro kugirirwa icyizere nabo ubumenyi bahawe bakabasha kubuha bagenzi babo, bagasanga bizatuma nabo abo bahuguye ubumenyi bahawe bajya kubukwirakwiza mu giturage cy’aho bakomoka.

Tuyishime Dorcas, uhagarariye abana mu murenge wa Rubengera ashimira amahugurwa bahawe kuko yatumye basobanukirwa uburenganzira bwabo kandi azabafasha kujya kwigisha abo bahagarariye mu tugari baturutsemo.

Ati “Abana bamwe bashyize imbaraga mu kumenya uburenganzira bwabo birengagiza inshingano zabo, ariko mu duce dukorwamo ubukangurambaga byagiye bijya ku murongo, kandi n’ababyeyi nabo bakeneye amahugurwa mu kubitandukanya. Tukaba twishimiye aya mahugurwa twahawe kuko aratuma abana bahagarariye abandi mu tugari nabo bajya kwigisha bagenzi babo. Iyi n’impamba izafasha umwana kugira uruhare mu bimukorerwa kandi akigisha bagenzi be ibyo nawe asobanukiwe.”

Tuyishime na bagenzi be baganiriye baganiriye na Rwandanews24 bose icyo bahurizaho n’uko kuva bahabwa ijambo ibitekerezo byabo bigatangira kwakirwa mu igenamigambi, ibikorwaremezo bikomeza kubegera kandi nabo baratanze ibitekerezo.

Tuyishime Josiane, uhagarariye Abana mu murenge wa Rubengera avuga ko ari iby’agaciro kuba ubumenyi bahawe nabo batangiye kubusangiza abana bagenzi babo

Umutoniwase Josiane, Umukozi w’impuzamiryango yita ku burenganzira bwa muntu CLADHO akaba umwe mubakurikiranaga imigendekere y’aya mahugurwa mu murenge wa Rubengera avuga ko batekereje aya mahugurwa nyuma yo kubona ko imibare y’abana bahohoterwa ikomeza kwiyongera.

Ati “Twari twaje kureba uko abana bahuguwe mu cyiciro cya mbere bahugura bagenzi babo, ibi bikaba byakozwe kugira ngo ubumenyi n’ubushobozi bahawe babigeze kuri bagenzi babo, aho abana baganirije bagenzi babo ku ruhare rw’abo mu bibakorerwa n’uruhare rwabo mu guhangana n’ihohoterwa ribakorerwa.”

Umutoniwase akomeza avuga ko bategereje iki gikorwa nyuma yo kubona ko ihohoterwa rikorerwa abana rigenda ryiyongera umunsi ku munsi, kandi abana batari basanzwe bagira ijambo mu bibakorerwa, ibi bikaba bizagira uruhare mu kugabanya ihohoterwa rikorerwa abana.

Umutoniwase Josiane, Umukozi w’impuzamiryango yita ku burenganzira bwa muntu CLADHO

Niyizurugero Mediatrice, umukozi ushinzwe abana mu karere ka Karongi yakebuye abana bacyumva ko bazaharanira uburenganzira bwabo batubahiriza inshingano.

Ati “Abana ntimuharanire uburenganzira bwanyu ngo mwibagirwe inshingano zanyu, kuko iyo umwana atubahirije inshingano ze bigira ingaruka nyinshi kuko usanga uwo azasaba ko yubahiriza uburenganzira bwe nawe agorwa no kubwubahiriza kandi umwana aba nta ruhare agaragaza mu bimukorerwa.”

Niyizurugero akomeza asaba abana kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo bibugarije, bakihesha agaciro kandi bakaba mu nshingano zabo kuko ababashuka batabona aho bamenera, bikazatuma umwana agira ubuzima bwiza.

Akomeza ashimira ubufatanye CLADHO igaragaza mu kongerera abana ubumenyi.

Aya mahugurwa y’abana bahagarariye abandi mu tugari tugize imirenge 5 y’Akarere ka Karongi yabayeho ku bufatanye bwa CLADHO, UNICEF na NCDA, bikaba biteganyijwe ko aba bana bo mu tugari nabo bazajya guhugura abo bahagarariye mu midugudu hagamijwe ko umwana agira uruhare mu bimukorerwa kandi akarindwa icyitwa ihohoterwa cyose.

Mukamana Clotlide, Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Mubuga yasabye abana kwirinda kwiyandarika bakazirikana ko aribo Rwanda rw’ejo
Abana bo mu murenge wa Mubuga ubwo barimo bahugurwa buri umwe yari afite inyota yo kumenya
Abana bo mu murenge wa Rubengera nabo ni bamwe mubongerewe ubumenyi ku burenganzira bwabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *