Bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi bashinja ubuhemu bamwe mu bahoze mu ngabo z’Igihugu (Reserve Force) baravuga ko bategereje Umukuru w’Igihugu akazaba ariwe ubakemurira ibibazo bamaranye imyaka myinshi baraziritswe ku katsi.
Aba bahoze mu ngabo bashyirwa mu majwi ni Rtd Cpt Kanamugire Emmanuel ari nawe wari uhagarariye imiriyo yo kubaka Ikigo nderabuzima cya Kibuye igice cyayo cya kabiri, afatanyije na Rtd Major Masumbuko Oscar na Madamu Canirinka Oscar.
Iki kigo nderabuzima cya Kibuye cyubatswe mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Gasura.
Hari amakuru avuga ko aba bagabo bo muri Reserve Force ubwo bumvaga ko Umukuru w’Igihugu atangiye uruzinduko rwo gusura no kumva ibibazo by’abaturage begereye abo bagiye bazirika ku katsi bose bakabasezeranya ko bitarenze ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Kanama 2022 bazaba bamaze kubishyura ariko bose amaso yaheze mu kirere.
Mu masezerano aba baturage bambuwe bari bafitanye na Reserve force harimo abaturage bagemuye ibikoresho, abakoze amazi, abakoze amashanyarazi n’ikoranabuhanga no gusudira inzugi n’amadirishya by’inyubako nshya y’Ikigo nderabuzima cya kibuye.
Muri aba bose bambuwe bose bandikiye Ubuyobozi bw’Akarere ariko ntibugire icyo bubafasha ngo bishyurwe.
Haravugwa ubwambuzi bw’arenga Miliyoni 50 Frw muri iri yubakwa ry’ikigo nderabuzima cya Kibuye.

Imbarutso yo gutuma bifuza kwitabaza Umukuru w’Igihugu
Nyuma y’uko aba baturage bose bamenye ko Umukuru w’Igihugu agiye gutangira ingendo mu turere akabasha kumva ibibazo by’abaturage, batangiye kubeshya abo bambuye ko bagiye kwishyurwa umunsi ugeze bababwira ko babaha kimwe cya kane cy’ayo bambuwe(Ni ukuvuga ngo uberewemo Miliyoni 20 Frw bashatse kumusinyisha Miliyoni 5 Frw) bagasinyira ko bishyuwe ayo bari babarimo yose.
Aba bambuwe bose abaganiriye na Rwandanews24 bavuga ko inkoko ariyo ngoma barazinukira mu karere ka Nyamasheke kugira ngo bajye kureba ko bageza ikibazo cyabo k’Umukuru w’Igihugu kuko baziko uwakimugejejeho wese ataha ahavanye igisubizo.
Amakuru Rwandanews24 yakuye ahantu hizewe nayo n’uko aba bambuwe bose bagombaga kurara bishyuwe.
Ubwo twageragezaga kuvugisha Mukarutesi Vestine, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi ntibyadukundiye.
Ikigo nderabuzima cya Kibuye cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 430.



Nibyo rwose turamutegereje. Abantu bari bamaze kwirara. Abahakoreshaga ni abambuzi cyane kugera n’aho bambura n’abazamu. Ubwo c umucuruzi bamwishyura 1/4 akazarangura ate koko! Ibyo c yabibwira RRA? Bashobora kuba bafite ibindi bitwaza. UMUKURU W’IGIHUGU NAZE ABATABARE.