Akarere ka Rutsiro nk’umuterankunga mukuru wa Rutsiro FC kemeye ko kuba ikipe ibereyemo amadeni rubanda arenga Miliyoni 80 Frw, hari uruhare babigizemo, kuko amafaranga yose bari barageneye iyi kipe batigeze bayabaha ahubwo bakaba kimwe cya kabiri.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatatu, tariki 24 Kanama 2022 ubwo hakorwaga ihererekanya bubasha hagatu y’ubuyobozi bushya bw’ikipe n’ubucyuye igihe. Aho iyi kipe ibereyemo amadeni abakinnyi, abakozi, bamwe mubayihaye ibyo kurya, ibibazo byagaragajwe na nyiri inzu abakinnyi bari bacumbitsemo uvuga ko bayisenye asagaba ko yasanwa n’ibindi bibazo.
Havugimana Etienne, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu wari uhagarariye akarere muri uyu muhango yavuze ko amafaranga bari barageneye ikipe ko ikoresha mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 byarangiye bahawe kimwe cya kabiri ari nabyo byatumye kuri ubu ikipe ifite amadeni, ariko bagiye gukora iyo bwabaga aya madeni akishyurwa.
Ati “Ubuyobozi bw’ikipe bucyuye igihe twabushimira ko bwakoze iyo bwabaga bukanafata amadeni kugira ngo ikipe itamanuka mu cyiciro cya kabiri, aya madeni akaba yaratewe n’uko amafaranga ikipe twari twayemereye nk’akarere byarangiye bahawe kimwe cya kabiri, amadeni arazwi kandi tugiye gutangira kuyishyura mu minsi mike duhereye kuyihutirwa kuruta ayandi kugira ngo n’ubuzima bw’ikipe bukomeze.”
Havugimana akomeza avuga ko muri uyu mwaka w’imikino ikipe bazayiha amafaranga yisumbuye kuyo bari bahawe mu mwaka w’imikino usojwe kugira ngo ikipe izabashe kwitwara neza, kandi akanaboneraho gusaba abakunzi b’ikipe kuyishyigikira no kuyitera inkunga.
Nsanzineza Ernest, Perezida mushya wa Rutsiro FC wahawe iyi kipe ifite amadeni avuga ko baraza gufatanya na Komite bayoborana ndetse bakifatanya n’ubuyobozi bw’akarere mu kwishyura aya madeni, kandi akaba asanga ibi bitazahungabanya ikipe.
Nsanzineza akomeza avuga ko yasanze ikipe ifite abakinnyi bari ku rwego rwo hejuru agendeye mu mukino bagaragaje ubwo batangiraga shampiyona batsindwa na Rayon Sports ibitego 2-1. Akaba anasezeranya abakunzi b’iyi kipe kuzagerageza kwitwara neza bakaza mu myanya y’imbere nk’uko ikipe yabigezeho ikiza mu cyiciro cya mbere.
Nsanzineza avuga ko amakipe azahura na Rutsiro FC agomba kuzajya aza guhura nayo yikandagira atumva ko agiye guhura n’insina ngufi, akaba ari naho yaboneyeho gusaba abakunzi b’ikipe kujya baza kuri sitade kuyishyigikira kuko ikipe izagerageza kugaragaza umukino mwiza.
Nsanzineza ubwo yari abajijwe intumbero n’imigambi mishya bafite muri iyi kipe, mu gihe cy’imyaka 4 babatoreye kuyobora iyi kipe yavuze ko bagiye kubakira ikipe bahereye ku bato, aho bazashinga amakipe y’abana bato bakazajya batoranyirizamo impano z’abana bavuka muri aka karere, kuko asanga zihari ahubwo abana babaga barabuze aho bazigaragariza.
Rutsiro FC mu mwaka w’imikino dusoje yaje ku mwanya wa 13 mu gihe bifuzaga kuza mu myanya y’imbere, nk’uko mu mwaka wabanje bari baje ku mwanya wa 6 bakaba bazatangira umwaka w’imikino bacakirana na Rayon Sport.
Akarere ka Rutsiro mu mwaka wa 2021/2022 kari kageneye ikipe ya Rutsiro FC ingengo y’imari ya miliyoni 90 Frw ariko bongereyeho ayandi umwaka urangira gatanze miliyoni 170 Frw, mu gihe ikipe yari yifuje ingengo y’imari ya milioni 380 Frw kugira ngo ikipe ikore neza.


