Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda birimo SoftPower, byatangaje ko Gen Tumwine yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022.
Yaguye mu bitaro bya Aga Khan Hospital i Nairobi, aho yari amaze ibyumweru bibiri yivuriza kanseri.
Gen Tumwine ni umwe mu basirikare bakomeye Uganda yagize, cyane cyane ku butegetsi bwa NRM ya Perezida Yoweri Museveni.
Mu 1981 ubwo Museveni yajyaga mu ishyamba agashinga National Resistance Army (NRA), Elly Tumwine barajyanye.
Ubwo batangizaga urugamba rwa NRM bahereye ku kigo cya gisirikare cya Kabamba ku wa 6 Gashyantare 1981, amakuru menshi avuga ko Tumwine ari we warashe isasu rya mbere, bitangiza urugamba rwagejeje Museveni ku butegetsi mu 1986.
Kuri urwo rugamba, Tumwine yakomeretse mu isura ndetse ijisho rimwe rirapfa, ari nayo mpamvu yahoraga yambaye amadarubindi yijimye cyane.
NRA igeze ku butegetsi mu 1986, Tumwine yabaye umugaba wa mbere w’ingabo za Uganda, ndetse yari umwe mu bahagarariye ingabo mu nteko ishinga amategeko kugeza mu mwaka ushize, ibyo bikamugira umudepite wamazemo igihe kirekire kurusha abandi.
Umuseke