Karongi: Umunuko uturuka mu byobo by’ubwiherero by’isoko rya Kibuye urembeje abarikoreramo

Abakorera n’abagana isoko rigezweho rya Kibuye barinubira umwanda w’amazirantoki wabateye nyuma y’uko ibyobo bijyamo umwanda (Fosse) byuzuye ntibilvidurwe none umunuko ubasanga aho bacururiza. Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko iki kibazo busanzwe bukizi kandi kirakemuka mu minsi mike.

Iri soko riherereye mu murenge wa Bwishyura, Akagari ka Kibuye ho mu mudugudu wa gatwaro yaba abarigana n’abarikoreramo batangarije Rwandanews24 ko risigaye rikora igice kimwe kitagerwamo n’umunuko ukabije waturutse ku mwanda w’amazirantoki.

Bamwe mu bacuruzi bo muri iri soko n’abarigana baganiriye na Rwandanews24 bifuje ko imyirondoro yabo igirwa ibanga bavuze ko Ubuyobozi bwabirengegije ikibazo cyabo kandi bukizi.

Umwe ati “Ni gute abantu bakorera mu isoko ry’akarere kandi bakaba nta deni barimo akarere ariko Fosse yakuzura no kuyividura akarere bikakananira, twaravuze twararushye.”

Akomeza avuga ko imisoro itigeze ihagarikwa kandi bagitanga amafaranga y’isuku nk’ibisanzwe mu gihe urujya n’uruza byabaye iyanga.

Umwe mu bagana iri soko we yagize ati “Fosse yaruzuye hacukurwa akobo gato n’uruhinja rutaheramo, ku buryo umwanda uva muri fosse yuzuye utembera muri ako kobo katanapfundikiye bikanukira abantu bagana iri soko, ku buryo igihande cyegereye ubwiherero gisa nk’aho gifunze.”

Ayabagabo Faustin, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura yabwiye Rwandanews24 ko iki kibazo basanzwe bakizi kandi bagiye kugikemura mu minsi mike.

Ati “Ikibazo turakizi kandi biri mu nzira zo ku gikemura bakubaka fosse nziza, twarakurikiranya dusanga hari habayeho ikibazo cy’imodoka ividura kuko Rwiyemezamirimo yari yayibuze none yarayibonye, hari ikizere ko bikemuka mu minsi mike, abacuruzi n’abagana iri soko turabasaba kuba bihanganye.”

Ayabagabo akomeza avuga ko nta gihe cy’ukwezi kwari kunyuzemo baviduye ubu bwiherero ariko imiterere y’ubutaka bw’ahi bwubatse nayo yabaye ikibazo kuko harimo ahakundukaga ari nayo mpamvu Akarere kabemereye kububakira fosse ijyanye n’igihe.

Aho amazirantoki anyura aturutse muri Fosse yuzuye ntividurwe akajya mukobo gato gapfundikije uduti, gashobora no guteza impanuka abana baba batambira hafi y’ako kobo
Itaka ryacukuwe mu ga fossi gato kajyamo umwanda
Ubwiherero bw’isoko rya Kibuye no mu busanzwe ntibuhagije ugereranyije n’umubarevw’ababukoresha
Isoko rya Kibuye ricungwa n’akarere ka Karongi ari nako kishyurwa aamfaranga y’ubukodi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *