Ruhango: Abagizi ba nabi bateye Umupolisikazi bamutema ikiganza

Abantu bataramenyekana bateye Umupolisikazi witwa Mukeshimana Claudine ukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Byimana mu karere ka Ruhango bamutema ikiganza.

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Mudugudu wa Rusororo, Akagari ka Kirengeri mu Murenge wa Byimana, saa kumi n’ebyeri n’igice z’umugoroba (18h30) wo ku wa Kabiri tariki 23 Kanama, 2022.

Mukeshimana Claudine yavaga ku kazi atashye iwe mu rugo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana buvuga ko ubwo yerekezaga iwe mu rugo yahuye n’umugabo witwa Renzaho Emmanuel wari ufite igari biba ngombwa ko aricunga bagenda n’amaguru bombi.

Gitifu yavuze ko uyu Renzaho Emmanuel we yakomeretse byoroheje.

Yagize ati : “Mukeshimana yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo yitabweho naho Renzaho yoherezwa mu Kigo Nderabuzima cya Byimana.”

Mutabazi avuga ko aho abo bombi batemewe ari hafi y’urugo rw’umuturage witwa Bienvenue Marie Claudine.

Amakuru yavugaga ko Mukeshimana Claudine abaganga banzuye kumukuraho ikiganza cy’akaboko katemwe ariko Umuyobozi w’Ibitaro yabihakanye.

Dr Muvunyi Jean Baptiste Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi yatubwiye ko ikiganza kitaravaho burundu ko barimo gukora ibishoboka byose ngo bamuvure.

Gusa yavuze ko cyangiritse bikomeye ndetse akaba yanakomerekejwe umutwe bikabije.

Mukeshimana Claudine yari aherutse mu butumwa bw’akazi hanze y’Igihugu mu minsi ishize.

Cyakora abatuye muri ako gace bavuga ko hakunze kubera urugomo rw’abantu bitwaje intwaro gakondo bagatema abantu bakabambura n’ibyo bafite.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana buvuga ko abakekwaho iki cyaha cyo gutema abantu bahise birukanka, iperereza rikaba rikomeje.

Umuseke

Please Post Your Comments & Reviews

Your email address will not be published. Required fields are marked *