Nkuranga Egide, Perezida wa IBUKA mu Rwanda avuga ko mu karere ka Rubavu hari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bagiye bakoresha amafaranga bakaba bakidegembya.
Ibi abitangaje nyuma y’uko tariki 22Kanama 2022, urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rufunze umugabo witwa Baharakubuye Jean w’Imyaka 52 wo mu karere ka Rubavu akekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi no kwica umugabo witwa Sebunyoni Jean.
Icyaha akurikiranyweho akaba yaragikoreye mu murenge wa Busasamana, Akagari ka Gacurabwenge, Umudugudu wa Busanganya.
Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko uyu Baharakubuye ufunzwe, itabwa muri yombi rye rifitanye isano no kuba umugore we wari usanzwe ari umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero aherutse gufungwa akekwaho kohereza Umutetsi mu kigo cy’amashuri cya College Inyemeramihigo guhagararira akarere mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Rugerero.
Nkuranga akomeza avuga ko kuba Baharakubuye atarafashwe mbere ngo afungwe byatewe n’uko yari abanye n’abayobozi kandi yari umuntu ukomeye agakoresha amafaranga ari bimwe mu byatumye adafungwa.
Ati “Baharakubuye n’uko aribwo agifatwa ariko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko nawe akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko hari uburyo yitwaragamo ku bayobozi kugira ngo azinzike ibyo yakoze ngira ngo harimo no kuba ari umuntu ukomeye kandi ufite n’amafaranga nibyo byatumaga adafatwa ngo afungwe, kugira ngo ajye gufatwa nuko iperereza ryari rimaze kugaragaza uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yagize kuri Bariyere yari mu murenge wa Busasamana aho yagize uruhare mu rupfu rw’umusaza wayiguyeho warimo ahunga ajya mu Gihugu cya RD Congo.”
Nkuranga akomeza avuga ko kugira ngo Ubutabera buboneke bisaba ko abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bayatanga nayo igashyingurwa mu cyubahiro, ndetse bakaba bashimishijwe no kuba hari umuturage watanze aya amakuru n’ubwo atigeze asaba ko imyirondoro ye itangazwa kubw’umutekano we.
Nkuranga akomeza avuga ko nka IBUKA bafite icyizere cyo kuba Baharakubuye yarafashwe bishobora kuzatuma mu Rukiko atanga amakuru y’abandi bari kumwe nawe kuri iyo bariyeri bakidegembya nabo bagatabwa muri yombi. Yatunguwe no kuba abantu barakoresheje amafaranga ngo badafatwa ariko agasanga ko amafaranga batanga azageraho agashira bikabananira kuyatanga bagafatwa, ukuri kukajya ahagaragara kuko icyaha cya Jenoside kidasaza.
Nkuranga asaba abaturage gutinyuka bagatanga amakuru, kuko hari abatinya gutanga amakuru bumva ko bagirirwa nabi n’abo mu miryango yakoze Jenoside kandi hakiri benshi bidegembya batigeze batangirwa amakuru, kuko nibatanga amakuru imyirondoro yabo izagirwa ibanga kugira ngo bizere umutekano wabo.
Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB avuga ko Baharakubuye yafashwe kubera iperereza ryakozwe kuva muri 2021.
Ati “Muri 2021 nibwo umubiri wa Sebunyoni Jean wabonetse ushyingurwa mu cyubahiro, iperereza rirakomeza hanyuma haza gufatwa Baharakubuye Jean. Kuri akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanama mu gihe iperereza rikomeje, dosiye ye ikaba iri gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
Aka gace kakorewemo icyaha gikekwa kuri Baharakwibuye Jean, kegereye umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho mu gihe cya Jenoside hari bariyeri yiciweho Abatutsi benshi bageragezaga guhunga bava mu Rwanda bajya muri iki Gihugu cy’abaturanyi.
RIB ivuga ko iri gukora dosiye y’ikirego kiregwamo Baharakwibuye Jean kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha na bwo buzamuregere Urukiko rubifitiye ububasha.
