Gasabo: Yariwe n’imbwa mu rugo yari agiye kubaruramo

Umukarani w’ibarura yagiye mu rugo rw’uwitwa Kanani Jean Robert, ngo ababarure imbwa yaho iramurya imukomeretsa ku kibero.

Ibi byabaye kuri uyu wa 22 Kanama, 2022 mu Mudugudu wa Gatagara mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba ho mu Karere ka Gasabo.

Ubwo uyu mukarani w’ibarura witwa Uwimpuhwe Josiane yageraga kwa Kanani Jean Robert yasanze igipangu gifunguye nyiri urugo ari mu nzu.

Umwana w’imyaka umunani yaje kureba uwinjiye akurikirwa n’imbwa yo muri urwo rugo, undi ayikubise amaso atahwa n’ubwoba agerageza kwikinga kuri uwo mwana, imbwa iramoka, noneho uko amwikingaho amukubita hasi, imbwa na yo ihita imushinga imikaka iramukomeretsa.

Nubwo iyi mbwa yari ikingiye, Kanani yihutiye gutabara ahita atwara umukarani w’ibarura kwa muganga kugira ngo ahabwe ubuvuzi.

<
Uwimpuhwe Josiane wariwe n’imbwa yagiye kubarura

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yabwiye UMUSEKE ko hari gukorwa iperereza kugira ngo bamenye niba ibyabaye ari  impanuka cyangwa hari uruhare Kanani yabigizemo.

Yasabye abantu korohereza abakarani b’ibarura ati “Amabwiriza barayabwiwe barayahawe kandi nta muntu uza atateguje, rero borohereze abakarani b’ibarura birinda ibyaha bishobora kuvukamo kubera kutaborohereza akazi kabo.”

Amakuru avuga ko Kanani yamaze kugeza umukarani w’ibarura kwa muganga ntiyongera kuboneka, Umugore we witwa Tuyisenge Jeannette ni we watwawe kuri RIB kugira ngo asobanure uko byagenze.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.