Bakeneye amakuru ahagije ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Na Annonciata BYUKUSENGE

Bamwe mu bagore bavuga ko badafite amakuru ahagije ku bijyanye n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuko bajya kwisuzumisha izi ndwara ari uko babonye ibimenyetso byazo gusa nk’uko abaganiriye na Rwandanews24 babivuga.

Kuva mu ntangiriro za 2022 ubwo icyorezo cya Koronavirusi cyageraga mu Rwanda, hagashyirwaho ingamba zitandukanye zo gukumira ikwirakwira ryacyo; imibare y’abaganaga amavuriro bagiye kwivuza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo tirikomonansi, imitezi, mburugu, uburagaza n’izindi; yazamutseho 4.7% hagati y’umwaka wa 2020 na 2021 nk’uko bigaragazwa na raporo y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) ibigaragaza.

Uwifashije ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko, akaba atuye mu murenge wa Kimisagara. Avuga ko yarwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ariko atari yarigeze ajya kuyisuzumisha.

Ati:”Byatangiye numva mfite uburyaryate mu gitsina nkishima kugera ubwo nenda kwica ibisebe. Byarakomeje nkagira ngo ni ikibazo cy’isuku nke ariko nkagerageza kwiyitaho uko bishoboka byanga gukira. Hashize nk’ukwezi natangiye kujya mbona nzana ibintu by’uruzi mu gitsina mbonye bikabije njya kwa muganga.”

<

Akomeza avuga ko yageze kwa muganga bakamubwira ko arwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bamuha imiti yo kumufasha bamubwira kuzagaruka azanye n’umugabo we.

Ati: “Bampaye imiti, ariko barambwira ngo nzasubireyo ku munsi ukurikiyeho njyanye n’umugabo wanjye. Umugabo wanjye we byari bikabije kuko igitsina cye cyari cyarisataguyeho ibisebe kandi najyaga mubwira kujya kwivuza akabyanga akavuga ngo azakira, ari na byo byatumye nkeka ko ari we ushobora kuba yarazinyanduje.”

Uyu mugabo n’umugore bagiye ku kigo nderabuzima barabafasha babaha imiti, ubu ngo barakize ni bazima.

Uyu mugore agira inama abubatse ngo bajye bivuza hakiri kare kuko ari indwara ibabaza kandi itera amakimbirane mu muryango.

Uwamahoro ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 35 akaba atuye mu Murenge wa Kimisagara. Avuga ko atazi ko ari ngombwa kujya kwisuzumisha indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuko ngo nta makuru ahagije azifiteho.

Ati: “Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bavuga ko abagore baziterwa n’isuku nke bagirira imyambaro yabo y’imbere (ikariso). Rero umugore ugira umwanda urumva ko ashobora kurwara indwara ziterwa n’umwanda izo mu mibonano mpuzabitsina na zo zikaboneraho.”

Akomeza avuga ko uretse kuba yakumva ibijyanye n’izi ndwara bivugwa mu makuru, nta handi ajya abyumva.

Ati: “Njyewe numva nkurikije uko abarwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bavuga ko zibabaza, abajyanama b’ubuzima babihugurirwa bakajya babyigisha abaturage nk’uko bigisha kuboneza urubyaro.”

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye na Dr Berabose Charles mu ishami ryo kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri RBC, avuga ko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ari nyinshi kandi ko zivurwa zigakira kuko iyo zitavuwe kare zishobora gutera ubugumba ku bagore.

Ati: “Izi ndwara ziravurwa zigakira iyo umuntu azivuje hakiri kare. Iyo umwe mu bashakanye yanduye izi ndwara akaza kwivuza, ikintu cya mbere tumubwira ni ukuzana uwo bashakanye kugira ngo niba yaranduye na we avurwe cyangwa niba akiri muzima tubagire inama y’uko bagomba kubana. Izi ndwara ku bagore zitera ibibazo cyane bitewe n’uko igenda igira ubukana izamuka ijya muri nyababyeyi ku buryo umugore ashobora gukurizamo ubugumba.”

Akomeza avuga ko ubukangurambaga babukora kandi ko babukomeje ndetse iyo umuntu agiye kwivuza bamusuzuma n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyane cyane abagore batwite igihe bagiye gupimisha inda kuko bari mu bo zibasira cyane bitewe n’uko umubiri wabo uba utagifite ubudahangarwa buhagije.

Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ni uruhurirane rw’indwara ziterwa na virusi cyangwa bagiteri, uburyo bwiza bwo kuzirinda akaba ari ugukora imibonano mpuzabitsina ikingiye, kwifata, kudaca inyuma uwo mwashakanye cyangwa gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu umwe gusa.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.