Abayobozi mu nzego z’ibanze mu ntara y’iburengerazuba barasaba ko serivisi za Laboratwayi y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera RFL (Rwanda Forensic Laboratory), zakwegerezwa abaturage kuko byagabanya ibyaha kandi abaturage bakazibonera hafi.
Ibi aba bayobozi babigaragarije mu bukangurambaga mu bukangurambaga bwa MENYA RFL mu ntara y’iburengerazuba bwabaye kuri uyu wa 22 Kanama 2022, bubera mu karere ka Rubavu.
Habanabakize Jean Claude, Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu ushinzwe iterambere ry’Ubukungu asanga ubu bukangurambaga buramutse bugejejwe mu baturage byafasha kugabanya ibyaha.
Ati “Ubu bukangurambaga n’ingenzi kuko natwe nk’abayobozi budufashije kumenya imikorere ya Rwanda Forensic Laboratory (RFL) kuko byadufashije kumenya icyo dusabwa natwe. Rero buramutse bugejejwe mu baturage byafasha kugabanya ibyaha kubera ko umuturage yabasha kumenya ko aho yakorera icyaha hose hakorwa icukumburwa akazamenyekana ko ariwe wagikoze.”
Habanabakize avuga mu giturage hakibaho gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya ariko kuba barabonye iki kigo ari igisubizo mu kumenyekanisha ukuri mu byabagoraga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba Uwambajemariya Florence yabwiye abayobozi gukoresha ubu bukangurambaga mu gukemura ibibazo by’abaturage, yavuze ko ubutabera ari imwe muri serivisi za gombwa umuturage akwiye guhabwa ku gihe.
Ati “Serivisi za RFL dusanzwe tuzizi ariko ubukangurambaga bukomatanyijwe bwatangijwe buratuma abaturage bamenya RFL na serivisi itanga, ikiruta byose cyo kwishimirwa n’uko ubukangurambaga bwahereye mu bayobozi bukazanakomereza mu baturage, ni dufatanya n’abaturage bazabona amakuru vuba kandi bahabwe serivisi z’ubutabera bwuzuye, kuko ari imwe muri serivisi umuturage akwiriye kubonera ku gihe.”
Uwambajemariya akomeza avuga ko icyo barangamiye ari ugukumira icyaha kitaraba kandi naho ibyaha byabaye basaba abaturage gutangira amakuru ku gihe.
Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt. Col. Dr. Charles Karangwa, yabwiye abayobozi bitabiriye iki gikorwa ko bafite Uruhare rukomeye mu kumenyekanisha serivisi z’ibimenyetso byifashishwa mu butabera mu gufasha abaturage kubona ubutabera bunoze.
Ati “Muri RFL dutanga serivisi nyinshi zirimo iz’uturemangingo ndangasano (ADN), Serivisi zo gupima inyandiko mpimbano, Gupima ibitero by’ikoranabuhanga, Serivisi yo gupima abantu bapfuye uhereye ku menyo n’amagufwa, Leta ikaba yarashyize gahunda yo kugabanya ibiciro kugira ngo abaturage babone ubutabera bunoze ititaye ko ibikoreshwa byose bivanwa hanze, ariko hari inzego zitureberera tuzakomeza dufatanye turebe ko ibiciro bitazamuka cyane.”
Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt. Col. Dr. Charles Karangwa akomeza avuga ko muri uyu mwaka RFL bazafungura site eshatu zitangiramo serivisi zabo zirimo iyo mu bitaro bya Gihundwe n’ibitaro bya Gisenyi mu ntara y’Iburengerazuba ndetse na Site ya Musanze mu ntara y’amajyaruguru.
Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’abagenzacyaha, abashinjacyaha n’abandi bakora muri serivisi z’ubutabera muri iyi ntara.
Kuva RFL yatangira gukora neza nka Laboratwari y’u Rwanda mu mwaka wa 2018, imaze gukora kuri dosiye zirenga ibihumbi 30, kandi zigakorwa ku biciro biri hasi ugereranyije n’ibyatangwaga mbere, igihe ibizami byajyanwaga mu mahanga.



