Abaturage 8 bo mu karere ka Karongi bafashwe bakekwaho kwica mugenzi wabo bakamujugunya mu rwobo rw’umusarane, urupfu rwabaye urw’amayobera mu baturanyi. Ubuyobozi bw’umurenge wa rubengera bwahamije aya makuru.
Ibi byabereye mu mu murenge wa Rubengera, akagari ka Mataba ho mu mudugudu wa Nyagisozi ubwo umugabo witwa Ntasoni Innocent wo mu kigero cy’imyaka 50 wari umaze iminsi yaraburiwe irengero yasangwaga mu rwobo rw’umusarane yapfuye.
Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko ubwo barimo bashakisha aho nyakwigendera yaba yaraburiye, umwe mu bafashwe w’umugore yababajije nimba barashakiye mu misarane yo mu i santere y’ubucuruzi ya Rwabitaka bakamubura, bashakishije bahita bamusangamo.
Mukamugema Helene, umugore wa nyakwigendera avuga ko nyakwigendera yamuherukaga ku wa gatanu mu masaha y’umugoroba, nyuma yaho akaza ku mubura aribwo yaje kwitabaza inzego z’ibanze maze ubwo batangiraga gushakisha bamusanga mu musarane yitabye Imana.
Ati “Umugabo wanjye twari kumwe kuwa gatanu ku masaha y’umugoroba nibwo aho yararaga izamu kuko hari haje abashyitsi bamuhaye amafaranga ngo agurire abana amandazi n’abagabo abagurire inzoga, maze we yigurira umutobe bigeze nka saa moya n’igice ajya gucana amatara aho yarariraga ariko ntiyongera kuboneka kuva ubwo kuko guhera saa tatu z’iryo joro twamushakishije aho yanywereye umutobe hose turamubura, tubonye ejo kuwa gatandatu adatashye ku mugoroba tubimenyesha ba mudugudu badusezeranya kumushakisha, none muri iki gitondo dusanze ari mu mwobo w’umusarane amaguru areba hejuru bisa nk’aho ataguyemo ahubwo yishwe akajugunywamo.”
Mukamugema akomeza avuga ko umugabo we nta muntu bari bafitanye amakimbirane agasaba ko abakekwaho kumuhitana babiryozwa akabona ubutabera.
Kabonga Etienne, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Rubengera yahamirije Rwandanews24 aya makuru.
Ati “Amakuru yamenyekanye muri iki gitondo aho twasanze umuturage yitabye Imana, byamenyekanye biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, abakekwa bagera ku 8 bafashwe bashyikirizwa RIB kugira ngo iperereza rikomeze.”
Kabonga yasabye abaturage kurushaho gutangira amakuru ku gihe, bakicungira umutekano kandi bakirinda amakimbirane.
Abakekwaho bajyanwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rubengera, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wo wajyanwe ku bitaro bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Nyakwigendera wari warashakanye na Mukamugema apfuye amusigiye abana 7 babyaranye.





