Mu masaha ashyira saa tanu n’igice z’amanywa, zo kuri uyu wa wa gatandatu tariki 20 Kanama 2022 umubyeyi warimo guhinga yakubiswe n’inkuba arapfa, uwo bari kumwe avunika akaguru.
Ntawukirasongwa Therese w’imyaka 42 yakubiswe n’inkuba ubwo yarimo guhinga arapfa, umukobwa wari waje kumuha umubyizi avunika akaguru, ibi bikaba byabereye mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Kigeyo, akagari ka Buhindure ho mu mudugudu wa Gacaca.
Isoko y’amakuru ya Rwandanews24 iri mu murenge wa Kigeyo byabereyemo yavuze ko uyu mukobwa wari waje guha umubyizi nyakwigendera yavunitse akaguru akajyanwa kuvurirwa ku ivuriro rito (Poste de santé) ya Nturo yo muri uyu murenge.
Nikuze Aime, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigeyo w’umusigire yahamirije Rwandanews24 aya makuru.
Ati “Imvura yiriwe igwa, ikubitira Ntawukirasongwa Therese mu murima ahita apfa, mu gihe uwo bari kumwe yakomeretse.”
Nikuze avuga ko abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB bahageze bakanabasha guhereza urwandiko umuryango wa nyakwigendera rubemerera kumujyana ku bitaro gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Ati “ Abakizi ba RIB bahageze, kuri ubu Umurambo ugiye kujyanwa ku bitaro bya Murunda kugira ngo asuzumwe mbere y’uko ashyingurwa, ariko kubera ko ari umuturage usanzwe Atari yishoboye imodoka igiye kujyana umurambo we byabaye ngombwa ko ayikodesherezwa n’umurenge.
Nikuze Aime yasabye abaturage kumva ko bari mu bihe bigoye by’imvura yiganjemo inkuba, bakirinda kugama munsi y’ibiti, ari nako birinda ibiza muri rusange.
Ntawukirasongwa Therese asize umugabo babanaga mu buryo butemewe n’amategeko n’abana 3.

One thought on “Rutsiro: Ntawukirasongwa warimo guhinga yakubiswe n’inkuba arapfa”