Ibyaranze umwiherero n’urugendoshuri by’Abikorera ba Rubavu mu rugendo rugera i Nyagatare (AMAFOTO)

Mu masaha y’igitondo cyo kuwa 16 Kanama 2022 nibwo abikorera barenga 90 bo mu karere ka Rubavu bahagurutse muri aka karere bajya mu rugendoshuri n’umwiherero by’iminsi 3 bakoreye mu turere twa Musanze, Kayonza na Nyagatare.

Uru rugendoshuri rwateguwe kugira ngo abikorera bo mu karere ka Rubavu bigire kuri bagenzi babo bo muri utwo turere, kandi barewe n’amahirwe ari muri utu turere babasha kubyaza umusaruro bashorayo imari.

Uruzinduko rw’abikorera mu karere ka Musanze rusize iki?

Mabete Niyonsaba Dieudonne, Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera PSF mu karere ka Rubavu avuga ko urugendoshuri n’umwiherero bagiyemo byageze ku ntego kuko babashije kwiga byinshi bizabafasha guteza imbere akarere ka Rubavu.

Ati “Uru rugendoshuri rwabashije kugera ku ntego z’ibyo twifuzaga kuko twabashije kwigira ku bikorera bo mu karere ka Musanze uburyo bahuje imbaraga bakiyubakira isoko rigezweho rya GOICO nyuma yo kuryuzuza bagahita batangira gahunda yo kuvugurura umujyi aribo babigizemo uruhare, ibi twabigiyeho rero byatumye abikorera ba Rubavu nabo biyemeza gushyira imbaraga no kugura imigabane muri RICO irimo kubaka isoko rya Gisenyi kugira ngo naryo ryuzure vuba hatangire imirimo yo kuvugurura umujyi abakoreraga mu mazu azaba arimo kuvugururwa bafite aho bakorera.”

Mabete akomeza avuga ko abikorera b’akarere ka Musanze kuba barabashije kwiyubakira Isoko rya Gorilla investment company (GOICO) kuri ubu rikorerwamo n’abacuruzi batandukanye 1,557 ari umusanzu ukomeye bahaye Igihugu, rikaba ryarubatswe n’abanyamuryango 87  bahuje imbaraga ibi n’abikorera ba Rubavu babigeraho kuko bashoboye, bamara kuzuza isoko nabo bagatangira imirimo yo kuvugurura umujyi, ku buryo byagira Rubavu akarere ka Kabiri inyuma y’umujyi wa Kigali.

Isoko Gorilla investment company (GOICO) ry’abikorera ba Musanze ryuzuye ritwaye akayabo ka Miliyari zisaga 7, kuri ubu rikaba rikorerwamo ku kigero cya 96.5% nk’uko uhagarariye abikorera bo muri Musanze abivuga.

Baziruwiha Iddy Abdalaziz, Visi Perezida wa mbere w’urugaga rw’Abikorera mu karere ka Musanze avuga ko inyubako zatangiye kuzamurwa mu mujyi wa Musanze byaturutse ku ihinduka ry’imyumvire y’abikorera muri aka karere kandi byanatumye babona aho gukorera hajyanye n’igihe kandi bikanabaha inyungu.

Ati “Uburyo twakoresheje kugira ngo umujyi wa Musanze usa neza, byaturutse ku bikorera bo muri aka karere bahinduye imyumvire bakumva ko inyubako zizamurwa aribo bazazikoreramo kandi bikabaha inyungu mu kuzikoreramo no kuzikodesha, iyo inyubako zirimo zubakwa zijyanye n’igihe abaturage baba barimo bubaka Igihugu cyabo.”

Baziruwiha akomeza avuga ko inyubako zimaze kuzamurwa mu mujyi wa Musanze n’izikirimo kubakwa ari icyiciro cya mbere cya mbere bahereyeho mu kuvugurura umujyi, bakaba basanga na none mu minsi ya vuba bazatangira ikindi cyiciro cya kabiri.

Baziruwiha akomeza avuga ko abikorera bo muri aka karere ka Musanze ubuyobozi bwabegereye bukoresheje politiki nziza y’Igihugu bakishyiriraho komite itarimo Ubuyobozi mu bugizwe na bamwe mu bikorera mu kuvugurura umujyi.

Icyiciro cya kabiri cy’urugendoshuri rw’Abikorera cyakomereje mu turere twa Kayonza na Nyagatare gihatse iki?

Abikorera bo mu karere ka Rubavu, umunsi wa kabiri w’urugendo shuri bakomereje mu karere ka Nyagatare basura umupaka wa Kagitumba ufite byinshi uvuze ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Bavuye ku mupaka wa Kagitumba berekeje Gikoba ahari indake Perezida Kagame yayoboreragamo urugamba rwo kubohora Igihugu, indake iherereye mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare. Aho bagiye basobanurirwa imwe mu misozi ifite byinshi ivuze ku mateka yo kubohora u Rwanda, harimo nka Nyabwishongwezi ari nawo musozi waguyeho Afande Fred Gisa Rwigema.

Medard Bashana, wasobanuye amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no kugera ku ndake Perzida Kagame yayoboreragamo urugamba yavuze ko ari ugusubira mu mateka bikanahuzwa n’aho Abanyarwanda bavuey icyo gihe, aho bageze uyu munsi n’aho bagana.

Avuga ko ku bikorera kuza gusura aho uwayoboye urugamba yatangiraga amabwiriza ari ukugira ngo biyemeze kubaka Igihugu nta gusubira inyuma.

Nyuma yo kuva kuri iyi ndake Perezida Kagame yayoboreragamo urugamba rwo kubohora Igihugu, abikorera bo muri aka karere baganiriye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare n’abahagarariye urugaga rw’abikorera muri aka karere, maze bahabwa rugari ku kuba bajya gushora imari muri aka karere kababyaza amahirwe ahari.

Babashije kuganirizwa kandi na Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel washimye umuhate w’abikorera bo mu karere ka Rubavu batekereje gusura ahatangirijwe urugamba rwo kubohora Igihugu, abasaba gusigasira no kurinda ibyo Igihugu kimaze kugeraho, ndetse abasaba gushishikarira umurimo bagakora bagatera imbere ntibahe icyuho umwanzi w’u Rwanda, asoza abaha rugari kuba baza no gushora imari muri iyi ntara, kuko hari amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro nk’ibiyaga na Pariki y’Akagera.

Umunsi wa gatatu w’umwiherero waranzwe n’Ibiganiro by’abarimo umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika

Gen. James Kabarebe, Umujyanama wihariye wa Perezida ari nawe wasoje uru ruzinduko n’umwiherero by’abikorera bo mu karere ka Rubavu yashimye byimazeyo igitekerezo cyo gusura indake Perezida Kagame yayoboreyemo urugamba rwo kubohora Igihugu, aho yaberetse ko zimwe mu ndangagaciro zafashije ingabo za RPA zari zishamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi kubohora Igihugu abasaba kuzikurikiza mu kurwanya ubukene no kwihutisha iterambere mu banyarwanda.

Ati “Indangagaciro zikwiriye kubaranga namwe nk’abitabiriye uru rugendoshuri harimo gukunda Igihugu, kutiganda, imyitwarire myiza, kureba kure, gukorera ku ntego mu buryo buhamye, kudacika intege, guharanira ubumwe bw’abanyarwanda, gushaka ibisubizo bikemura  ibibazo bihari.”

Gen. James Kabarebe yanenze imyitwarire yaranze Repubulika ya mbere ni ya kabiri avuga ko iyo ziza kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda, amaraso y’abana b’abanyarwanda atari kumeneka, gusa yishimira ko atamenekeye ubusa kuko Igihugu cyabohowe kuri ubu buri munyarwanda wese akaba abayeho yishimiye Igihugu arimo n’iterambere kiri kugeraho kibikesha Imiyoborere myiza.

Yakomeje avuga ko uyu munsi hishimirwa ko amaraso ababohoye u Rwanda barumeneye atapfuye ubusa ndetse n’icyo baharaniye cyagezweho, asaba abikorera bo uri Rubavu kwiyemeza kugera ikirenge mu cyabo bagafatanya mu rugamba rwo guteza imbere Igihugu.

Ati “Intambara y’amasasu yararangiye, ni mwe mushobora gutuma itazongera ukundi, mu gihe mutsinze intambara yo kwimakaza ubunyarwanda, mugakora mugatera imbere namwe mukimakaza Ubumwe no guteza imbere Igihugu n’abagituye.”

Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu kiganiro yatanze yagiriye inama abikorera n’akarere ka Rubavu gusenyera umugozi umwe nk’abanyamigabane bakuzuza isoko rya Gisenyi mu minsi ya vuba.

Ati “Ubwo mwese muri abanyamigabane ku isoko rya Gisenyi mwarebera hamwe ikibura mukagitanga ariko rikuzura vuba, twebwe nka MINICOM dukeneye ko isoko ryuzura kandi n’akarere kararikeneye rero mukemure ikibazo vuba kugira ngo isoko ryuzure kandi no kurinda ko ishoramari ridindira.”

Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome yakebuye abikorera bo mu karere ka Rubavu abasaba kwirinda amakimbirane, ku buryo n’ibibazo bivutse babikemurira hagati yabo, bagashyira imbaraga mu gukora kugira ngo n’ibikorwa by’iterambere bajye babasha kubibyaza umusaruro bashyize hamwe.

Dr. Ngabitsinze yasezeranyije abikorera bo mu karere ka Rubavu kuzabasura kugira ngo baganire by’umwihariko kuko abikorera bakwiriye kureba inyungu zabo, imiryango yabo niz’Igihugu muri rusange ibintu bapfa bya hato na hato bakabitera umugongo.

Kambongo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko mu biganiro byaranze uru rugendoshuri n’umwiherero by’abikorera byose basobanuriwe ko iterambere ry’Igihugu muri rusange rishingiye ku bikorera, kandi babashishikariza gukomeza kwishyira hamwe bagashora imari bakubaka umujyi wa Rubavu by’umwihariko, n’Igihugu muri rusange, kuko abishyize hamwe, nta kibananira.

Amafoto: Koffito

Abikorera bo mu karere ka Rubavu basuye abikorera bo mu karere ka Musanze bubatse isoko rya (GOICO) basobanurirwa ibanga bakoresheje
Uburyo Umujyi wa Musanze urimo kuvugururwa wuzuzwamo imiturirwa bigizwemo uruhare n’abikorera bo muri aka karere
Abikorera bo mu karere ka Rubavu basuye umupaka wa Kagitumba basobanurirwa amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu
Urugendo rwakomeje rwerekeza Gikoba ahari indake Perezida Kagame yayoboreragamo Urugamba rwo kubohora Igihugu
Gikoba ahari indake Perezida Kagame yayoboreragamo urugamba rwo kubohora Igihugu, indake iherereye mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare naho ni hamwe muhasuwe
Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika, Gen. James KABAREBE kumwe na Dr. NGABITSINZE Jean Chrysostome Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda ni bamwe mu baganirije abikorera bo mu karere ka Rubavu bitabiriye urugendo shuri n’umwiherero
Abahoze mu ngabo basigaye bikorera bo mu karere ka Rubavu bafashe ifoto y’Urwibutso na Gen. James Kabarebe
Mu ifoto y’urwibutso akanyamuneza kari kose ku bikorera bo mu karere ka Rubavu
Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yakebuye abikorera bo mu karere ka Rubavu abasaba kuva mu matiku

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *