Ibiryabarezi ntibyacibwa: Dr. Ngabitsinze icyo avuga ku biryabarezi bikomeje gusenyera imiryango

Dr. Ngabitsinze jean Chrysostome, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yavuze ko bigoye kuba Leta yaca ibiryabarezi kandi ababikora nk’ubucuruzi hari imisoro binjiza mu Gihugu.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa gatanu, tariki 19 Kanama 2022 mu karere ka Kayonza, ubwo yaganirizaga Abagize urugaga rw’abikorera b’akarere ka Rubavu (PSF) bari bamaze iminsi 3 mu rugendoshuri n’umwiherero mu turere twa Musanze, Kayonza na Nyagatare.

Ntibiringirwa Francois (KAZUNGU) wamamaye mu bucuruzi bw’utubari nka Vivo, Tayari, Santiago n’utundi twinshi yasabye Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda ko ibiryabarezi byacibwa kuko bigira uruhare mu isenyuka ry’ingo zimwe na zimwe.

Ati “Ese ibiryabarezi ko bigira uruhare mu gusenya ingo zimwe na zimwe ntibyacibwa burundu, kuko hari aho usanga umugore ajya guhaha akanyura mu kiryabarezi kikayamurya kikayamumaraho yagera murugo imbokoboko intonganya zikavuka, nk’ubu Leta ibihagaritse amahoro ntiyahinda mungo?.”

Dr. Ngabitsinze jean Chrysostome, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) yasubije ko ibiryabarezi n’indi mikino y’amahirwe iramutse ikoreshejwe n’abayifiteho amakuru ndetse n’abaturage bagasobanurirwa ko kuyikina habamo guhirwa no kudahirwa, ishobora kuba umusemburo w’iterambere kuri bamwe.

Ibi abitangaje nyuma y’uko ikiryabarezi n’indi mikino y’amahirwe bitavugwaho rumwe aho usanga hari abo yagize imbata, abagore yatandukanyije n’abagabo babo ndetse n’abahombye utwabo twose kubera yo.

Ati “Ese koko ikiryabarezi nicyo gituma umuntu atandukana n’undi, bizasaba ko twicarana n’umuryango nyarwanda nk’abashinzwe ubucuruzi tukabasobanurira uko iyo mikino yagakoreshejwe kuko hari amahirwe make yo gutsinda kuwayikinnye. Gusa haramutse hari aho ikinwa n’abana batarageza ku myaka y’ubukure (18) byaba ari ikibazo, kandi na none duhagaritse imikino y’amahirwe hari ingaruka byagira ku bukungu bw’Igihugu.”

Minisitiri Dr Ngabitsinze akomeza avuga ko icyakorwa ubu ari ukwigisha no gukorana n’abafite ibiryabarezi n’imikino y’amahirwe mu gutanga amakuru yimbitse kuri byo kugira ngo ababigana bose bajye baba basobanukiwe.

Ati “Ahubwo turibaza, ese Abanyarwanda barateguwe bihagije ngo bumve ko umuntu akina uriya mukino hari aho yabanje kugera? Cyangwa ubona amafaranga wagombaga kugura ibyo kurya ni mugoroba ukajya kuyakina ugira ngo urebe ko wavanamo menshi?”

Dr Ngabitsinze Jean Chryosostome, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda asobanura ko akenshi abantu bakina imikino y’amahirwe ari abantu baba bafite amafaranga ya kwitwa ko yabasagutse (Photo: Koffito)

Minisitiri, Dr Ngabitsinze avuga kandi ko nka Leta icyo igomba gukora ari ugushyiraho amategeko n’amabwiriza bigenga iyi mikino ariko ubundi kuyihagarika byo bidashoboka.

Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika, Gen. James KABAREBE kumwe na Dr. NGABITSINZE Jean Chrysostome Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda ni bamwe mu baganirije abikorera bo mu karere ka Rubavu bitabiriye urugendo shuri n’umwiherero
Abikorera bo mu karere ka Rubavu bagize amahirwe yo kuganirizwa n’abayobozi batandukanye maze nabo babaza ibibazo bari bafitiye amatsiko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *