Rubavu: Mudugudu afunzwe akekwaho kumena Ubugabo bwa Mutekano

Mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba haravugwa inkuru y’umukuru w’umudugudu ufunzwe akekwaho gukubita no gukomeretsa abanyerondo, umwe akaza kumwangiriza ubugabo agahita yoherezwa ku bitaro kwitabwaho.

Ibi byabereye mu kagari ka Gikombe, umudugudu wa Kitaribwa ari nawo Ndayambaje William ufunzwe asanzwe ayobora.

Amakuru aturuka ku isoko y’amakuru ya Rwandanews24 avuga ko uyu Ndayambaje William yahuye n’irondo ry’umwuga ari mu masaha ashyira saa saba z’ijoro maze agatangira kurirwanya akomeretsa bikabije Bariyanga Jean Claude akubita na Bariyanga Protogene umwe amukomeretsa ubugabo ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kanama, ahageze akomezanywa ku bitaro bikuru bya Gisenyi.

Nyiransengiyumva Monique, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakiriba yahamije aya makuru.

Ati “Nibyo koko Ndayambaje William usanzwe ari umukuru w’umudugudu yasagariye irondo ry’umwuga ndetse bamwe muribo arabakomeretsa akaba yarahise ashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Kanama mu gihe iperereza rigikomeje ngo aryozwe ibyo yakoze.”

<

Nyiransengiyumva asaba abayobozi bose baziko batowe n’abaturage kumva ko umuturage ariwe bakorera, bakamwimiriza imbere aho ku muhohotera, yanaboneyeho gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe bakanirinda urugomo.

Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko uyu mukuru w’umudugudu asanzwe ahohotera abaturage ariko bakagira ubwoba bwo kumurega kuko aribo bamwitoreye bagahitamo kuryumaho, bakifuza ko yahita avanwa mu nshingano kuko bari barabuze aho bahera bamweguza.

Umurenge wa Nyakiriba byabereyemo

One thought on “Rubavu: Mudugudu afunzwe akekwaho kumena Ubugabo bwa Mutekano

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.