Umukobwa witwa Mugabekazi Liliane utuye mu Murenge wa Kacyiru, mu karere ka Gasabo, akaba yaragaragaye mu gitaramo yambaye imyambaro “yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga” ko idahwitse, yasabiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Inkuru dukesha Bwiza.com ivuga ko uriya mukobwa wagaragaye mu gitaramo cy’umuhanzi Julien Bouadjie wamamaye nka Tayc cyabereye i Kigali mu mpera za Nyakanga 2022, yambaye mu buryo budasanzwe, yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa 18 Kanama, 2022.
Ubushinjacyaha burega Mugabekazi wavutse mu 1998 icyaha cyo gukorera ibiterasoni mu ruhame, busobanura ko uyu mukobwa usanzwe acururiza ibinyobwa bisembuye ku Gisimenti, yagaragaye muri iki gitaramo yambaye mu buryo bugaragaza imyanya ye y’ibanga.
Dosiye ye yaje kugezwa mu Bushinjacyaha, mu ibazwa ryabereye muri izi nzego zombi, yemera ko ari we wagaragaye yambaye muri buriya buryo.
Umushinjacyaha yasabiye Mugabekazi gufungwa iminsi 30 by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje. Nyuma y’ubu busabe, umunyamategeko yahise asaba urukiko kuburanishiriza uru rubanza mu muhezo.
Inzego z’umutekano, Polisi imaze igihe yihanangiriza abakobwa bambara imyambaro idahwitse, ndetse ngo hari abasigaye bambara amashati yonyine bakajya mu bantu.
Bwiza