Rutsiro: Ishyano ryacitse umurizo, Mwarimu afunzwe akekwaho gusambanya umunyeshuri

Hakizayezu Fidel, usanzwe ari umwarimu wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Rwinyoni ruherereye mu karere ka Rutsiro agiye kumara iminsi 10 ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB akekwaho gusambanya umwana yigisha.

Hakizayezu afunzwe nyuma y’umwarimu w’igisha ku ishuri rya Bitenga ryo mu mureneg wa Ruhango, nawe wari uheruka gutabwa muri yombi akurikiranweho gusambanya umwana yigisha. Nyuma y’iri sanganya nabwo umwarimu wok u rwunge rw’amashuri rwa Gahondo mu murenge wa kivumu nawe yasambanyije umwana w’umuturanyi ahita atoroka n’ubu akaba akirimo gushakishwa.

Hakizayezu Fidel, icyaha akurikiranweho yagikoze mbere y’uko abana batangira gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, kuko uyu mwana wasambanyijwe yigaga mu mwaka wa gatatu usoza icyiciro rusange, ariko yaje gutabwa muri yombi kuwa 09 Kanama 2022 ahita ajya gufungirwa kuri RIB Sitasiyo ya Gihango.

Nyuma y’uko Uwayezu Fidel asambanyije uyu mwana w’umunyeshuri byamuteye ihungabana rikomeye bigera n’aho umwana avuga ko atazakorera ikizamini cya Leta ku kigo cy’amashuri uyu mwarimu yagombaga gukurikiraniraho ibizamini asaba ko bamwimura, mwarimu we yagerageje gushaka gutoroka ariko ahita atabwa muri yombi.

Niyorurema Damas, Umuyobozi w’ishami ry’uburezi w’agateganyo mu karere ka Rutsiro avuga ko mu karere ka Rutsiro kuva muri Mutarama-Gicurasi 2022 bakoze ubugenzuzi bw’abanyeshuri basambanyijwe bagaterwa inda bakabarura abagera kuri 12, ndetse abarimu bamaze kuryozwa iki cyaha kugeza uyu munsi bakaba bamaze kuba 3.

Ati “Kuva 2022 yatangira harabarurwa abarimu 3 babashije gushakishwa bakurikiranyweho gusambanaya abanyeshuri bigisha, ndetse ubwo twarebaga abana bashobora kuzagorwa no gutangirana n’igihembwe cya gatatu twababaruye abana 12 batwite, barimo 3 bo mu mashuri abanza n’abandi 9 bo mu mashuri yisumbuye.”

Kuri Mwarimu Uwayezu Fidel ufunzwe, Niyorurema Damas avuga ko uyu mwarimu yasambanyirije umunyeshuri asanzwe yigisha mu gihuru ubwo bari mu nzira bataha ku mugoroba, umwana bakamwangiriza cyane bakanashaka kuyobya uburari ngo batange amakuru atariyo ngo umwana nagera kwa muganga bavuge ko ari abagizi ba nabi bamusambanyije ariko uwamujyanye agezeyo yivuguruza ku makuru nyiri kubikora atabwa muri yombi.

Ati “Uwayezu Fidel yasambanyije umwana yigisha mu masah y’umugoroba ubwo bari bavuye ku ishuri mu gihuru, amushyiraho iterabwoba ariko kubera yari yamwangirije cyane byasabye ko umwana ajyanwa kwa muganga ariko bapanze imitwe y’uko baravuga ko umwana yatezwe igico n’abagizi ba nabi bakamusambanya, gusa uwamujyanye kwa muganga yagezeyo atanga ukuri k’uko byagenze birangira atawe muri yombi uwabikoze ahita ashyikirizwa RIB.”

Niyorurema Damas anenga abarimu bagirana ibiganiro n’abana bigisha, aho usanga aribo babasambanya, nyuma bikaviramo abo bana gushaka imburagihe no gucikiriza amashuri.

Avuga ko abarimu bagakwiriye guhugurwa nabo bakabanza kumenya indangagaciro na kirazira zikwiriye kuranga umwarimu urerera u Rwanda kuko intore itoza icyo iricyo

Ati “Tugomba gukumira, twifashishije gahunda y’intore mu biruhuko abana basobanurirwe ubuzima bw’imyororokere no kwitabira imikino inyuranye babone ikibahuza mu bukangurambaga bwo kubakangurira kwirinda inda zitifuzwa.”

Yasabye abanyeshuri gufata ingamba bakumva ko bagomba kwikunda bakabaho ubuzima bufite intego bakanazirikana ko Leta y’u Rwanda ibakunda, ntibashukwe n’agakombe k’icyayi n’irindazi aguriwe batinyuke bavuge ngo TURABYANZE kandi batange amakuru ahashoboka hose.”

Yaboneyeho gusaba abarimu kumva ko aribo musemuro w’ireme ry’uburezi n’uburere, ari nabyo bagomba kurema mu mwana barera bamufasha gutegura ejo hazaza, mwarimu kandi ko akwiriye gusobanukirwa n’iki kibazo cy’inda zitifuzwa kuko nibigenda bityo bizafasha Leta kugabanya ubukene.

Ibiro by’Akarere ka Rutsiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *