Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza yafunze umusore w’imyaka 25 watawe muri yombi n’inzego z’ibanze nyuma yo gukekwaho gusambanya undi musore w’imyaka 16 amusezeranya kumuha ubufasha bw’amafaranga.
Byabereye mu Murenge wa Mwiri kuwa Gatatu tariki ya 17 Kanama mu Kagari ka Kageyo.
Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwiri Bwana Ntambara John yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’ uyu musore, avuga ko akekwaho gusambanya umwana w’umusore utaruzuza imyaka y’ubukure.
Ati: “Ubu yoherejwe kwa muganga kugira ngo yitabweho n’abaganga banarebe niba nta zindi ndwara yamwanduje, uwo musore we yahise atabwa muri yombi ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kageyo.”
Ntambara yasabye abaturage kuba maso bagatangira amakuru ku gihe kandi bakirinda ababashukisha amafaranga bashaka kubashora mu ngeso mbi.
MuhaziYacu