Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umusore w’imyaka 34 ukekwaho kwica umwana w’imyaka 9 amunize.
Iyo dosiye yashyikirijwe urukiko kuri uyu wa 17 Kanama 2022. Icyaha cyabaye ku wa 02 Kanama 2022, mu ma saa moya z’ijoro, mu Mudugudu wa Mutondo, Akagari ka Nyabisagara, Umurenge wa Mukindo Akarere ka Gisagara.
Uwo musore yavanye umwana aho yabaga kwa se wabo baturanye amubwira ko agiye kumugurira umugati.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko mu ibazwa rye, uregwa yemera ko yafashe umwana akamuniga akoresheje intoki agahita apfa, akikorera umurambo akajya kuwuta mu muferege aho wabonetse nyuma y’iminsi itanu.
Yavuze ko yabitewe n’umujinya wa Se wabo w’umwana wamututse ngo ni ikivume, ni ikiremba azapfa atabyaye.
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo y’107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.