Etincelles FC ubukene buranuma, ishobora guterwa Mpaga ku mukino wa AS Kigali

Mu ikipe ya Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu ubukene buranuma, dore ko amakuru aturuka muri iyi kipe avuga ko babuze n’amafaranga yo kubategera ngo bagere i Kigali kwitabira umukino ubanza wa shampiyona uzabahuza na AS Kigali.

Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa 19 Kanama 2022 ariko ikipe nta cyizere ifite cyo kuzawitabura mugihe umukino usigaje amasaha abarirwa ku ntoki.

Ndahijimana Enock, Perezida w’ikipe ya Etincelles FC avuga ko amafaranga akarere kabahaye bishyuye amadeni ikipe yari isanzwe ifite bakanagura abakinnyi bashya amafaranga agashira none mu isanduku y’ikipe hakaba hera.

Ati “Amafaranga akarere kaduhaye twarabanje twishyura amadeni, tunagura abakinnyi bashya amafaranga arashira ku buryo kuri ubu ntan’amafaranga yo kutugeza i Kigali kwitabira umukino ahari, bivuze ko amafaranga nataboneka ikipe twagombaga kuzakina ejo izadutera mpaga.”

Rwandanews24 twagerageje kuvugisha Umuyobozi w’akarere ntibyadukundira, tugerageje kuvugisha Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu dusanga ari muri konji.

<

Ikipe ya Etincelles FC iterwa ubushobozi hafi ya bwose ikoresha ibuvana mu maboko y’akarere ka Rubavu, ikaba yarasoje umwaka w’imikino 2021-2022 ifite amadeni ya Miliyoni 49 Frw.

Ubwo akarere ka Rubavu kabahaganMiliyoni 50 Frw zo kwitegura gutangira umwaka w’imikino wa 2022-2023 hahise hakurwamo Miliyoni 30 Frw zo kugabanya ideni, izindi 19 zikoreshwa mu gusinyisha abakinnyi bashya.

Ndagijimana Enock, Perezida wa Etincelles FC

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.