Yanga wamenyekanye mu gusobanura filime yitabye Imana

Nkusi Thomas wamenyekanye ku izina rya Yanga akaba kandi yaramenyekanye mu gasobanuye yitabye Imana bikaba bivugwa ko nawe yazize kanseri (cancer)

Ni inkuru imaze kuba kimomo muri aya masaha yo kur’uyu mwa 17Kanama 2022 aho bivugwa ko yari amaze igihe yararwaye kanseri aho byigeze kuvugwa ko yakize ariko ikaza kongera kumusubira ikaba ari nayo yamuhitanye.

Uyu yamenyekanye ku mazina anyuranye bitewe n’uburyo yasobanuragamo filime aho yakunze kuvugwaho kuzana ijambo imikasiro,n’andi atandukanye.

Akaba atabarutse yari yaramaze kwakira agakiza, aho mu 2012-2013, Yanga yavuze ko yatangiye urugendo rwo gushaka Imana, icyakora amara igihe kinini ari akazuyaze mu ijambo ryayo.

Akimara kumenya ko arwaye gutya, Yanga yarihebye bikomeye atangira gushaka abakozi b’Imana ngo bamusengere.

Uyu mugabo ni umwe mu bagize abakunzi babatari bake igihe yari ayoboye ibyerekeranye no gusobanura Filimi mu myaka irenga 10 yamaze akora aka kazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *