Nsanzineza w’umucuruzi yasimbuye Nsanzimfura ku buyobozi bwa Rutsiro FC

Binyuze mu matora y’inteko rusange y’ikipe ya Rutsiro FC, Nsanzineza Ernest wihebeye ubucuruzi niwe watorewe kuyobora iyi kipe simbuye kuri uyu mwanya Nsanzimfura Jean Damascene wari usoje manda y’imyaka 4 ku buyobozi bw’iyi kipe.

Inteko rusangeya Rutsriro FC yateranye kuri uyu wa gatatu, tariki 17 Kanama 2022 mu cyumba cy’inama y’akarere ka Rutsiro, iyoborwa n’umuyobozi w’Akarere Madamu Murekatete Triphose.

Nsanzineza Ernest watowe nka Perezida wa Rutsiro FC asanzwe ari umushoramari wabigize umwuga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse akabifatanya n’ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi (Quincallerie).

Uwamahoro Thaddee, watowe nka Visi Perezida wa mbere wa Rutsiro FC ni umuhanga mu by’ubukungu kuko afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo (Master’s) yavanye muri Kaminuza yigenga ya Kigali, mu buzima busanzwe akaba ari umukunzi w’umupira w’amaguru wanakanyujijeho mu guconga ruhago mu bihe byatambutse.

Bungurubwenge Charles, watowe nka Visi perezida wa kabiri w’iyi kipe asanzwe ari umushoramari, umucuruzi utari agafu k’imvugwarimwe muri aka karere dore ko ari nawe wabashije kubaka umutururirwa rukumbi uri mu i Santere y’ubucuruzi ya Congonil ibyari byarananiye abakozi b’akarere bari bibumbiye muri COOTOPROCO.

Abakunzi b’ikipe ya Rutsiro baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko iyi komite yatowe ariyo nabo bifuzaga kandi amatora yaciye mu mucyo bakaba bavuga ko amakipe azabasha kubumva, kuko ikipe itazigera isubira mu bihe bibi ngo yabuze amafaranga ahubwo aba bayobozi bayo bazajya babasha kurwana n’ibibazo by’ubukungu maze abakunzi ba ruhago bakaryoherwa

Nsanzineza Ernest watorewe kuyobora iki kipe yatsinze amatora ku majwi 100% by’abagize inteko itora yabwiye itangazamakuru ko ikipe izabasha kuba ikigo gicunzwe neza kandi cyinjiza amafaranga akanacungwa neza batarambirije ku baterankunga gusa.

Ati “Ikipe igomba kubakwa ikagirwa ikigo kidashingiye ku baterankunga gusa kandi ikinjiza amafaranga akanabasha gucungwa neza, kandi ikipe izagira abakinnyi bakiri bato bazaturuka mu ikipe y’abakiri bato igiye gushingwa kuko iyo ikipe itubakiye ku bato ku isoko ry’abakinnyi irahendwa iyo igiye kugura abakinnyi.”

Nsanzineza akomeza avuga ko kuba ikipe ya Rutsiro FC ikinira imikino yayo murugo bitwara amafaranga menshi kuko itagira ikibuga cyujuje ibisabwa ku buryo cyakwakira imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere, ibi bisaba ko ari naho ikipe iba agasanga ikipe iramutse igarutse ku ivuko byakorohereza ikipe mu bijyanye n’ubushobozi.

Nsanzineza akomeza asaba akarere na Ferwafa gukurikirana ibya Sitade basezeranyijwe kubakirwa kugira ngo ikipe igarurwe ku ivuko, akanashimira komite icyuye igihe basimbuye ko nayo iby’iyi sitade babikurikiranye kenshi.

Nsanzineza akomeza avuga ko nka komite nshya yatowe bazaharanira ko ikipe iza mu myanya myiza kandi intego ari ugutsinda imikino haba murugo no hanze.

Komite yatowe kuyobora Rutsiro FC izayobora manda y’imyaka 4, ikaba ivuga ko izakora ibishoboka byose ikipe igatanga ibyishimo ku bakomoka mu karere ka Rutsiro bose n’abandi bakunda iyi kipe.

Nsanzineza Ernest, Umucukuzi w’amabuye y’agaciro wabigize umwuga niwe watorewe kuyobora Rutsiro FC
Uwamahoro Thaddee, Inzobere mu bijyanye n’Icungamutungo akaba n’umwe mu bakanyujijeho muri ruhago niwe watowe nka Visi Perezida wa mbere
Bungurubwenge Charles, Umucuruzi akanaba umushoramari ukiri muto niwe watorewe kuba visi perezida wa kabiri

One thought on “Nsanzineza w’umucuruzi yasimbuye Nsanzimfura ku buyobozi bwa Rutsiro FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *