Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki 16 Kanama 2022, nibwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’umusore, birangira se wabo wa nyakwigendera n’abahungu be 3 batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu.
Ibi byabereye mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Kigeyo, akagari ka Nkora ho mu mudugudu wa Gasereganya.
Amakuru y’urupfu rw’uyu musore witwa Munyentwari Anastase uri mu kigero cy’imyaka 40, yamenyekanye muri iki gitondo ubwo basangaga umurambo we ku muhanda, maze 4 bo mu muryango we bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bagahita batabwa muri yombi.
Nikuze Aime, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigeyo w’umusigire yahamirije Rwandanews24 aya makuru avuga ko 4 bafunzwe mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane icyaba cyishe nyakwigendera.
Ati “Amaku twayamenye muri iki gitondo atanzwe n’umuturage wabonye umurambo ku muhanda, abakekwa barimo mo Se wabo n’abahungu be 3 bari basanzwe bafitanye n’uwapfuye amakimbirane nibo bahise batabwa muri yombi bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB kugira ngo babazwe mu gihe iperereza rigikomeje.”
Nikuze akomeza avuga ko uyu musaza ufunzwe akaba se wabo wa nyakwigendera yigeze gukorerwa urugomo agaterwa amabuye, akanakubitwa maze barega uyu nyakwigendera muri RIB ibura ibimenyetso iramurekura arataha.
Nikuze yasabye abaturage kurushaho kwirindira umutekano bashyira imbaraga mu marondo, buri muturage akaba ijisho rya mugenzi we kandi bagatangira amakuru ku gihe igihe habaye ikibazo kugira ngo inzego zibishinzwe zikurikirane.
Ubwo twakoraga iyi nkuru Abakozi b’urwego rw’Ubugenzacyaha RIB bari bageze ahabereye iri sanganya barimo gufata ibimenyetso, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wari utegerejwe kujyanwa ku bitaro ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Uyu muryango warusanzwe ufitanye amakimbirane kuva kera cyane