Kenya: Raila Odinga yanze ibyavuye mu matora abamushyigikiye barigaragambya

Abanya Kenya bari inyuma y’ishyaka Azimio La Umoja rya Raila Odinga batangiye kwigaragambya aho abo mu gace kitwa Kibera muri Nairobi batwitse ibintu ndetse bavuza induru mu rwego rwo kwamagana ibyavuye mu matora nyuma y’uko Laila Odinga yanze ibyavuye mu matora.

Icyakora ibyavuye mu matora ntibyashimishije nyir’ubwite Raila Odinga kuko atigeze agera ahatangarijwe ibyavuye mu matora cyane ko amajwi y’agateganyo yagaragazaga ko yakubiswe inshuro.

Uhagarariye aba ba komiseri yavuze ko bo bitandukanyije n’ibigiye gutangazwa byavuye mu matora kubera “umwijima wagaragaye mu kiciro cya nyuma” cyo kubara amajwi.

Chebukati yavuze ko komisiyo izahagarara imbere y’abayitera ubwoba.

Ruto, yavuze ko azayobora guverinoma y’umucyo na demokarasi.

Ati: “Ndashaka kwizeza abanya-Kenya bose uwo batoye wese ko iyi izaba guverinoma yabo.

“Ndashaka kubabwira [ba mukeba] ko ntacyo bakwiye kwikanga nta mwanya uhari wo kwihora. Nzi neza cyane ko igihugu cyacu kigeze aho gikeneye amaboko yose ngo kijye imbere.

“Ntidufite umwanya wo kureba inyuma, ntidufite umwanya wo gutunga intoki, ntidufite umwanya wo gushinja, ahubwo tugomba gukorana tugana kuri Kenya ikora, ifite demokarasi, iteye imbere.”

Martha Karua wari umukandida, visi perezida wa Raila Odinga yanditse kuri Twitter avuga ko ibi bitarangiye.

Igitangazamakuru cyitwa kenyans.co.ke dukesha iyi nkuru kivuga ko ubwo perezida wa komisiyo y’amatora Wafula Chebukati yari agiye gutangaza ibyavuye mu matora mu nyubako ya Bomas of Kenya i Nairobi, habaye imirwano hagati y’impande zitandukanye.

Abashinzwe umutekano bagerageje kugarura umutekano bakoresheje inkoni.

Abashyigikiye Raila Odinga muri iki cyumba cya Bomas of Kenya bagaragaje ko batishimiye ibyaba bigiye gutangazwa.

Odinga yatangiye guhatanira umwanya wa perezida mu 1997 ariko ntabwo amahirwe aramusekera kuko iyi nshuro yatsinzwe ari iya 5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *