Abahinzi barakangurirwa gukoresha ifumbire y’imborera kugirango boroherwe n’igiciro cy’imvaruganda

Abahinzi barakangurirwa gukoresha ifumbire y’imborera nyuma y’uko hirya no hino mu gihugu abahinzi bari bamaze iminsi binubira izamuka ry’ibiciro by’ifumbire mva ruganda nk’uko abahinzi bo mu karere ka Huye babibwiye Rwandanews24 mu nkuru iheruka yari yabagejejeho.

Abahinzi bavuga ko mu gihe kitarenze imyaka 2 igiciro cy’ifumbire cyikubye inshuro zirenga 3 kuko ubu irimo kugura amafaranga 830frws. Iki giciro ngo kikaba ari imbogamizi ikomeye mu buhinzi muri ibi bihe.

Karamage Canisius ni umuhinzi wo mu karere ka Huye mu murenge wa Huye. Aganira na rwandanews24 yagize ati: “Ifumbire irahenze cyane kandi umuhinzi ntiyabona umusaruro uhagije atafumbiye umurima we. Ubu ifumbire yitwa NPK iragura amafaranga 830frw/kg naho iyitwa ILE iragura 780frw/kg kandi ntiwakoresha ubwoko bumwe, bisaba kuzivanga. Ibiciro by’ibyifashishwa mu buhinzi bizamuka buri gihe.”

Akomeza avuga ko umuhinzi ufite ubutaka bungana na ari 5 (a5) akoresha ifumbire ya NPK ingana n’ibilo 10 (10kg) n’ibilo 5 by’ifumbire ya ILE (5kg). amafaranga agurwa ifumbire yo kuri ubu buso hakiyongeraho ibikoresho nabyo byahenze, ngo umuhinzi ahita agwa mu gihombo.

 Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’umukozi ushinzwe ubuhinzi (Agoronome) mu murenge wa Huye, akarere ka Huye Bwana Sindarihora Philbert avuga ko igiciro cy’ifumbire kigenwa na MINAGRI igendeye ku giciro cy’isoko mpuzamahanga ikabona gutanga nkunganire ku bahinzi.

Ati: “Abahinzi tubakangurira gukoresha ifumbire y’imborera no kwiyandikisha muri smart nkunganire kugirango bunganirwe kubona ifumbire n’imbuto.”

Ikoreshwa ry’ ifumbire y’imborera mu buhinzi ryanagarutsweho na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi w’umuganura taliki ya 5 Kanama 2022, aho yavuze ko abahinzi bakwiriye kwita ku gukoresha ifumbire y’imborera.

Ati: “Buri rugo rugomba kugira ingarane yo kumenamo ibishingwe kugirango haboneke ifumbire y’imborera. Iyi fumbire ifasha ubutaka bukisubira kandi itanga umusaruro uhagije ku muhinzi wayikoresheje. Turakangurira abahinzi kwitabira gukoresha ifumbire y’imborera.”

Ifumbire y’imborera/ Foto: Byukusenge Annonciata

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *