Rutsiro: Umwarimu arimo guhigwa bukware akekwaho gusambanya umwana

Umwarimu w’imyaka 30 usanzwe yigisha mu mashuri abanza mu rwunge rw’amashuri rwa Gahondo, ruherereye mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu arimo guhigwa bukware nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 13 agahita atoroka.

Uyu mwana ukekwaho gusambanywa twahinduriye izina kubw’umutekano we tukamwita UMUBYEYI afite imyaka 13 bikaba bivugwa ko yasambanyijwe kuwa 13 Kanama 2022 mu masaha ya saa saba z’amanywa.

Amakuru yandi Rwandanews24 yamenye n’uko uyu mwarimu yari asanzwe amujyana iwe mu rugo ubwo umugore we yabaga yagiye kwigisha kuko nawe ari mwarimu akaba aribwo amusambanya.

Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yahamirije Rwandanews24 aya makuru atubwira ko bari gufatanya n’inzego zitandukanye kugira ngo Uyu mwarimu ukekwa afatwe aryozwe icyaha akekwaho.

Ati “Uyu mwarimu akimara kumenya ko amakuru y’ibyo yakoze yatanzwe kuri RIB yahise atoroka ariko turimo kumushakisha kugira ngo aryozwe icyaha akekwaho, ababyeyi b’umwana batanze ikirego kuri RIB Sitasiyo ya Kivumu, umwana nawe akaba agiye kujyanwa ku bitaro bya Murunda kwitabwaho.”

Murekatete yaboneyeho gusaba abarimu kurangwa n’indangagaciro na kirazira no kuba abarezi beza bakazirikana ko barerera Igihugu cyababyaye ntibonone abo barera, ndetse yanaboneyeho gusaba ababyeyi kwita ku bana babo bakaganira nabo kenshi kandi uhohotewe bakihutira gutanga amakuru ku gihe, bakanihutira kujyana kwa Muganga uwasambanyijwe bataramukarabya kugira ngo badasibanganya ibimenyetso.

Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yasabye Abarezi kurangwa n’indagacaciro na Kirazira (Photo: Ububiko Rwandanews24)

Ubwo twakoraga iyi nkuru mwarimu yari akirimo gushakishwa n’inzego zishinzwe umutekano mu gihe iperereza rigikomeje.

Mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Rubavu muri Gicurasi 2022 hari umwarimu watawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 7 yigisha amasomo y’ikigoroba, mu gihe mu karere ka Nyamasheke ho muri iyi ntara nabwo umwarimu wigisha isomo ry’ubutabire mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gihinga nta minsi ibiri iciyemo atawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 16 yigishaga.

Ibiro by’Akarere ka Rutsiro

2 thoughts on “Rutsiro: Umwarimu arimo guhigwa bukware akekwaho gusambanya umwana

  1. Rwose ni mudufashe kurwanya umuco wo kwambara ubusa ugeze Aho bita kuri Mahoko muri Rubavu ukareba uburyo abagore n’inkumi birirwa bazamuye amaguru barimo gusigisha inzara hanze ntibabikorera munzu nihanze Ku mabaraza birababaje .

  2. 🤣🤣🤣 ni bave ku mabaraza bagane kuri Umucyo Salon, kwa Maman Frank yabubabakiye igikari cyiza mu ibaraza aho basigira inzara, iyo salon nayo iri Mahoko kuri ligne yaho salon zibarizwa iruhande rw’isoko, hariyubashye ntawe utambuka ngo arebe icyo bari guhakorera. Hakorerwa ibya salon byose mu buryo bwiyubashye kdi mu mu muco.
    Ni salon ihera winjiriye ahahoze ari gare imberey’umuryago w’isoko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *