Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa; DIGP. Felix Namuhoranye ku itariki ya 10 Kanama 2022, yasuye abapolisi bakorera mu Karere ka Rubavu, abasaba guhora bari maso kandi bagakora akazi ko gucunga umutekano kinyamwuga.
DIGP. Namuhoranye, ubwo yaganirizaga abapolisi yabibukije ko akazi kabo ari ugucunga umutekano w’abanyarwanda n’ibintu byabo by’umwihariko abatuye mu Karere ka Rubavu.
Yagize ati “Mugomba kuba maso buri gihe, mu gaharanira ko umutekano uhora wizewe kugira ngo u Rwanda rugumane isura nziza mu ruhando rw’amahanga. Abanyarwanda bagomba kwishimira umutekano wabo kandi n’inshingano zacu nka Polisi y’u Rwanda kubishimangira.”
Yabibukije ko ruswa muri Polisi y’ u Rwanda itihanganirwa, kimwe n’ibindi byaha bigira ingaruka ku gihugu nko gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu nzira zikomeye zo gucuruza magendu kubera ko aho gaherereye ku mupaka uhana imbibi n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).
DIGP. Namuhoranye yibukije abapolisi guhora barangwa no kugira imyitwarire myiza, gukorera hamwe ndetse no gukunda akazi.

Good news