Ubuyobozi bwa RCA nubw’Akarere ka Karongi batangaje ko batari buzi ibibazo bivugwa mu itangwa ry’imisanzu y’ubwiteganyirize bwa EJOHEZA butagera ku banyamuryango ba koperative ya KATECOGRO bavuga ko bugiye kubikurikirana.
Prof. Harerimana Jean Bosco, Umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) mu kiganiro na Rwandanews24 yatangaje ko kuba umunyamuryango wa Koperative yakatwa umusanzu wa Ejoheza ntawuzigamirwe ari icyaha n’ikosa rikomeye ku muyobozi wa Koperative wese waba wabigizemo uruhare.
Ati “Ibyo n’Ibyaha n’amakosa bikomeye kuko Ejoheza ari Ejoheza h’umunyamuryango kandi natwe turahashyigikiye ariko kirazira ndetse kikaziririzwa gukata amafaranga umuhinzi batarabyumvikanyeho mu nteko rusange, bivuze ko iyo babyumvikanyeho ko amafaranga umuhinzi yizigamira azajya ava ku musaruro ayo mafaranga aba agomba kuzigamirwa umunyamuryango naho iyo akoreshejwe mu nyungu z’abayafata bayaryozwa hiyongereyeho n’ibihano.”
Prof. Harerimana asaba abanyamuryango b’amakoperative kumva ko ari izabo bikabaha uburenganzira bwo kwitorera abayobozi babona bazabagirira umumaro, ndetse niyo uwo bagiriye ikizere babonye nta musaruro ari gutanga ababwira bafite ububasha bwo ku mukuaraho igihe bashatse cyose, yanaboneyeho gusaba abayobozi b’amakoperative kwitwararika bagakora mu nyungu rusange za koperative bakumva ko abazacunga umutungo nabi azabiryozwa kugira ngo umunyamuryango arengerwe.
Niragire Theophile, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu nawe yavuze iki kibazo Atari akizi ariko agiye kugikurikirana.
Ati “Ikibazo ntacyo narinzi ariko guhera ubu ngiye kugikurikirana kandi niba koko aribyo birahita bikosoka.”
Hagumineza Elias, Perezida wa Koperative KATECOGRO wagombaga kuba yaravanwe muri izi nshingano mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2022 aho yegujwe na raporo ya RCA ariko niwe ukiyoboye koperative ni nawe usinya ku bintu byose gusa mu nshuro zose twagerageje kumuvugisha ngo tumubaze ku bibazo bivugwa muri koperative ayoboye by’inzibacyuho ntiyigeze abasha gufata phone y’umunyamakuru wa Rwandanews24.

Ingaruka zo kutazigamirwa zageze ku banyamuryango
Mutarambirwa Evariste, wari umunyamuryango wa KATECOGRO wakatwaga umusanzu wa 1500 Frw buri kwezi akaza kwitaba Imana amazemo imyaka 3, ariko kubera Ubuyobozi bwa Koperative butamuteganyirizaga neza Umuryango we ntacyo wigeze uhabwa n’ubwishingizi bwa EJOHEZA kuko yazigamirwaga nabi ntabashe kugera ku ntego.

Umuhungu wa Mutarambirwa Evariste (witabye Imana) mu kiganiro na Rwandanews24 yadutangarije ko ibibera muri KATECOGRO ari agahomamunwa kuko wagira ngo koperative ni akarima ka bamwe mu bayobozi n’abakozi bamwe na bamwe, asaba ko Ubuyobozi bwo hejuru bwaza gukoramo ubugenzuzi bwimbitse bafatanyije na RIB kuko harimo ibyaha byafungisha benshi.
Ati “Umubyeyi wacu yamaze imyaka 3 akatwa amafaranga y’ubwizigamire bwa EJOHEZA ariko twatunguwe ubwo twajyaga kureba ayo yazigamiwe tugasanga imyaka 3 yari itarazigamirwa kandi buri kwezi yarakatwaga amafaranga 1500 Frw ariko ntagezwe kuri konti ye kuko imyaka yose twasanze baramuzigamiye ibice, murumva ko ubu nta mpozamarira bigeze baduha. Ubuse nimbi aribwo buryo abanyamuryango tubayemo twazatera imbere dute mu gihe amafaranga ya Ejoheza abanyamuryango bakatwa ataagera kuri konti zabo nk’ubu kuva mu kwa 1 kugeza mukwa 7 bazigamiwemo ukwezi 1 hakaba harimo ibirarane bya mezi 6 kandi ayo yose baba barayakaswe.”
Undi muhinzi utarifuje ko dutangaza amazina ye agira ati “Gutinda gushyira amafaranga Kuri konti y’umunyamuryango bituma umuhinzi ahomba inyungu agenerwa na Ejoheza ikindi twibaza nk’abahinzi ayo mafaranga ko aba yakaswe atari ideni kuki adahita atangwa? umunyamuryango ashobora kubura service kuri Ejoheza bitewe n’uko atageze ku ntego bikomoka ku birarane atishyuriwe ku gihe kandi nta ruhare yabigizemo, ibi Ubuyobozi bukaba bubireba bukabirenza ingohe, kuko hano harimo ibyaha byinshi RIB ikwiriye kuza kugenza.”
Mutarambirwa Evariste, Umunyamuryango wa KATECOGRO witabye Imana muri Gicurasi 2022 umuryango wasanze baraherukaga kumwishyurira ubwizigame muri EJOHEZA muri Nzeri 2021 kandi ayo mezi yose yinyuma yarakoraga kandi agakatwa ariko ntazigamirwe.
Inkuru bifitanye isano: